Iyi mpanuka yabaye ahagana saa tatu n’iminota 15 z’ijoro, ubwo indege ya Boeing 737 ya Sosiyete Copa Airlines yagongaga iya Boeing 767 ya sosiyete itwara imizigo ya UPS, mu gihe zombi zagendaga ku butaka bw’ikibuga.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura iby’indege, Federal Aviation Administration (FAA), cyatangaje ko igice cy’ibaba ry’indege ya Copa Airlines ari cyo cyagonze igice cy’imbere cy’indege ya UPS.
FAA yasobanuye ko abashinzwe kuyobora indege bari babanje gutegeka abapilote ba UPS guha inzira indege ya Copa Airlines, mbere y’uko impanuka iba.
Umwe mu bagenzi bari mu ndege ya Copa Airlines, Cesar Ferreira, yabwiye CNN ko bari bamaze kugwa, ubwo bumvaga urusaku rw’abagenzi rutangiye kwiyongera, rugakurikirwa n’induru mbere y’uko bumva ikintu gikomeye kigonga indege barimo.
Yavuze ko indege yahise inyeganyega cyane, bamwe mu bagenzi bagatangira kugira ubwoba, ariko abakozi bayo bakabasaba kuguma bicaye mu myanya yabo.
Amajwi y’ibiganiro byabaye hagati y’abapilote n’abashinzwe kuyobora indege agaragaza ko umupilote wa UPS yemeye ko bari barenze aho bagombaga guhagarara, mbere y’uko bagongwa n’ibaba ry’indi ndege.
Amafoto yafashwe nyuma y’impanuka agaragaza ko igice cy’imbere cy’indege ya UPS cyangiritse bikomeye, mu gihe iya Copa Airlines yangiritse ku mutwe w’ibaba ry’ibumoso.
Copa Airlines yatangaje ko abagenzi 166 n’abakozi batandatu bari mu ndege yayo bose bayivuyemo.
Iyi ndege yari ivuye mu Mujyi wa Panama muri Panama, mu gihe iya UPS yiteguraga guhaguruka yerekeza i Bogotá muri Colombia.
Abantu babiri bakomerekeye muri iyo mpanuka bavuriwe aho yabereye, kuko ibikomere byabo bitari bikomeye.
FAA yatangiye iperereza rigamije kumenya uko iyi mpanuka yabaye.
Iyi mpanuka yabaye nyuma y’umunsi umwe ingendo z’indege muri Amerika zihagaritswe by’agateganyo, bikagira ingaruka ku ngendo nyinshi z’abagenzi.






Ibitekerezo 0