Danemark, Pologne na Roumanie, byagezweho n’ibi bibazo, byari byashinje u Burusiya ibikorwa nk’ibi. U Budage nabwo bwabushinje igitero cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Leipzig muri Kanama.

U Bwongereza bwigeze gushinja u Burusiya, ariko bunavuga ko Iran yari ifitanye isano n’umugambi wo kugaba igitero ku bibuga by’indege bya Amerika. U Burusiya na Iran bihakana uruhare muri ibyo bikorwa.

Umuyobozi w’ikigo Dyami gikora mu mutekano w’indege, Eric Schouten, yavuze ko ibihugu byagezweho n’ibi bibazo bishyigikiye Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya.

Yagaragaje ko hashobora gusuzumwa niba ibi biri mu ntambara ikoresha uburyo bunyuranye, yibasira inzego zirimo gariyamoshi, amaduka manini, ububiko bw’amaraso, ingufu, internet n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Mu Bufaransa, ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Sébastien Lecornu, byatangaje ko yohereje indege z’intambara guherekeza iya Aer Lingus yavaga Dublin yerekeza i Roma, ikajyanwa ku birindiro by’indege bya Evreux.

Byavuze ko umupilote atakoranye n’inzego zibishinzwe nk’uko byari byitezwe, ariko ntibyatangaza impamvu.

Ingabo zirwanira mu kirere za Bulgarie zaherekeje indege eshatu. Iza Ryanair zavaga Copenhagen na Madrid zerekeza Sofia zagezeyo, naho iyavaga Londres yerekeza Sofia yoherezwa i Plovdiv.

Muri Espagne, inzego z’umutekano zakiriye ubutumwa butatu bwa email bukangisha ibisasu mu gihe kitageze ku minota 20. Bwarebaga ingendo ebyiri za Air Europa zavaga Madrid zerekeza Paris, n’enye za Iberia zavaga Roma na Milan.

Indege zimwe zahagaritswe cyangwa zisubizwa igitaraganya aho zari ziparitse i Madrid. Abagenzi bazikuwemo kugira ngo zigenzurwe.

I Varsovie, indege ya LOT yerekezaga Paris yahagaritswe yenda guhaguruka, abagenzi bashyirwa mu yindi. Iyavaga Cork muri Irlande yakererewe iminota 90.

I Copenhagen, polisi yasatse indege ebyiri. Ibitangazamakuru byo mu Butaliyani byatangaje ko iya Wizz Air yavaga Milan yerekeza Varsovie yoherejwe i Vienne.

Joji Waites, ushinzwe umutekano w’ingendo mu ihuriro ry’abapilote b’indege z’ubucuruzi mu Bwongereza, yavuze ko ibigo by’indege bigira icyo bikora iyo abasesenguzi bemeje ko iterabwoba rifite ishingiro.

Umuyobozi wa Cyviation, Eliran Almog, yavuze ko ubu butumwa bushobora guhungabanya imikorere no gufasha ababwohereza kwitegereza uko ibigo by’indege, ibibuga n’inzego zibishinzwe bitabara.

Yavuze ko ibi bibaye mu gihe hari n’ibitero by’ikoranabuhanga byibasira uburyo bwo gukonjesha ibicuruzwa mu maduka manini i Burayi.

Yasobanuye ko guhungabanya serivisi z’ingenzi bitera igihombo kandi bishobora kugabanya icyizere abaturage bazifitiye.

Ku wa Kabiri, nibura indege zirindwi n’ubwato butembereza ba mukerarugendo byari byakiriye ubutumwa bw’ibinyoma buzikangisha ibitero na zo zihagarikwa igitaraganya ngo zisakwe.

Indege 27 zagizweho ingaruka n'ubutumwa bw'ikinyoma buburira ibitero by'iterabwoba