Buri mwaka, mu ngo zo hirya no hino ku Isi bamena ibiribwa biruta ibyo umuntu agenewe kurya ku mwaka. Umuntu mukuru aba agenewe kurya nibura ibilo kuva kuri 900 kuzamura ku mwaka.
Ibiryo bimenwa bituma amafaranga n’umutungo bipfa ubusa, bikanagira uruhare mu kongera imyuka itera ubushyuhe bwo ku Isi.
Clementine O’Connor, ushinzwe gucunga gahunda z’uburyo burambye bwo kubona ibiribwa muri gahunda ya Loni yita ku bidukikije, UNEP, yabwiye RFI ko intego yo kugabanya amafunguro bamena ishoboka.
Yabivugiye mu nama ya COP31 muri Türkiye, agaragaza ko ibiribwa bijugunywa bishobora kuvamo amafunguro agera kuri miliyari imwe buri mwaka.
Yasobanuye ko ibiribwa byangirika n’ibipfa ubusa bigira uruhare ruri hagati ya 8% na 10% mu myuka itera ubushyuhe bwo ku Isi.
Iyo bijugunywe mu ngarani, bikabora birekura metane, ifite ubushobozi bwo kongera ubushyuhe bukubye inshuro 84 ubwa dioxyde de carbone, bityo ikagira ingaruka zikomeye mu gihe gito.
Raporo ya UNEP yasohotse muri Nzeri yagaragaje ko Isi igana ku izamuka ry’ubushyuhe rirenga dogere 1,5. O’Connor yavuze ko kugabanya ibiribwa bipfa ubusa byafasha kugabanya ubwo bushyuhe.
Intego ya Loni y’Iterambere Rirambye ya 12.3 isaba kugabanya igice cy’ibiribwa bipfa ubusa bitarenze 2030.
U Buyapani bwayigezeho mu 2022, bwongera intego y’urwego rw’ubucuruzi, bugamije kugabanya ibiribwa bipfa ubusa ku kigero cya 60% bitarenze 2030.
U Bwongereza n’u Buholandi byabigabanyije ku kigero kirenga 20%. Dar es Salaam muri Tanzania yatangije gukusanya ukwabyo ibisigazwa by’ibiribwa n’ubukangurambaga bwo kubirinda gupfa ubusa.
O’Connor yavuze ko ubufatanye bwa Leta n’abikorera ari ingenzi, bugahuza abakora mu ruhererekane rw’ibiribwa n’abafata ibyemezo ku ntego imwe.
Umucuruzi ashobora gusubiza ibiribwa uwabimugemuriye iyo yatumije byinshi, cyangwa agashyiraho gahunda ishishikariza abakiliya kugura ibirenze ibyo bakeneye.
Gukorera hamwe bifasha kumenya aho ibiribwa bipfira ubusa cyane. Ubufatanye bwa Food Pact Network bwatangiriye mu Bwongereza, bukaba bwarageze muri Indonesia, Afurika y’Epfo, Mexique, Brésil, Australia n’u Buholandi.
Iyi gahunda yibanda ku mijyi n’ibigo bicuruza ibiribwa, igahuza amashuri, abacuruzi, abaturage n’abatanga serivisi zo kugura no kugeza ibiribwa ku bantu hifashishijwe ikoranabuhanga.
Muri Amerika, UNEP ikorana na Walmart ku ngano y’ibiribwa igurisha no kuri poromosiyo, kugira ngo bitashishikariza abantu kugura ibyo badashobora kurya.
Hafi 60% by’ibiribwa bipfa ubusa bimenwa mu ngo. Buri muntu abarirwaho ibilo 79 buri mwaka, birenga impuzandengo y’ibiro umuntu agenewe kurya.
Mu Bwongereza, umuryango w’abantu bane uhomba amapawundi agera ku 1200 buri mwaka kubera ibiribwa bipfa ubusa. Muri Amerika ni amadolari 3000.
O’Connor yashimangiye akamaro ko kugura ibikenewe, gukora urutonde rw’ibyo guhaha, kubika neza ibiribwa no gukoresha ibisigaye.
Icyakora, ntibiramenyekana niba ku rwego rw’Isi ibiribwa bipfa ubusa byiyongera cyangwa bigabanyuka, kuko kunoza uburyo bwo kubipima bishobora gutuma hagaragara byinshi kurushaho.
Yavuze ko ubufatanye bugomba gukomeza na nyuma ya 2030, kuko bufitiye akamaro ibihugu, imijyi, ibigo n’ingo.





Ibitekerezo 0