Ubushakashatsi bushingiye ku makuru yakusanyijwe n’ikigo cya Sleep and Dream Database bwagaragaje ko telefone zigaragara gusa mu nzozi ziri hagati ya 1% na 5%.

Isesengura ryakozwe ku nkuru z’inzozi zirenga ibihumbi 16 ryagaragaje ko telefone zagaragaye muri 3,55% by’inzozi z’abagore na 2,69% by’iz’abagabo.

Abakiri bato bafite amahirwe menshi yo kurota telefone kurusha abakuze, ariko na bo ntibakunze kuzibona mu nzozi.

Ikindi gitangaje ni uko n’iyo umuntu arose telefone, akenshi aba yayibuze, yanze gukora cyangwa afite ikibazo cyo kuyikoresha.

Umushakashatsi mu bijyanye n’inzozi, Dr Kelly Bulkeley, yavuze ko ibi bishobora guterwa n’uko ubwonko bwibanda cyane ku bintu bifite agaciro ku marangamutima kurusha ibikoresho umuntu akoresha.

Yasobanuye ko abantu badakunze guha agaciro telefone ubwazo, ahubwo baha agaciro ibyo zibafasha gukora, birimo kuganira n’abo bakunda, kubona amakuru cyangwa kureba ibibashimisha.

Ibi bishobora gusobanura impamvu umuntu ashobora kurota aganira n’inshuti, ariko ntarote telefone yakoresheje kugira ngo bavugane.

Ku rundi ruhande, impuguke mu mikorere y’ubwonko mu bitotsi, Prof Caroline Horton, yasobanuye ko mu gihe umuntu arota, ibice by’ubwonko bishinzwe gutekereza no gusesengura ibintu bigabanya imikorere yabyo.

Ibi bishobora gutuma bigorana gukora ibikorwa bisaba gutekereza cyane, nko kwandika ubutumwa, gusoma inyandiko cyangwa gukoresha porogaramu za telefone.

Hari kandi inyigisho y’abashakashatsi igaragaza ko inzozi zishobora gufasha ubwonko kwitegura ibibazo cyangwa ibyago umuntu ashobora guhura na byo mu buzima busanzwe.

Ni yo mpamvu umuntu ashobora kurota ahunga inyamaswa cyangwa ari mu kaga, aho kurota akoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Icyakora, abahanga bavuga ko hakenewe ubundi bushakashatsi kugira ngo hamenyekane neza impamvu telefone, nubwo zikoreshwa cyane, zidakunze kugaragara mu nzozi.