Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026, mu Mujyi wa Vallejo, ku muhanda munini wa Interstate 80.
Nk’uko Polisi ishinzwe umutekano wo mu mihanda muri California (CHP) yabitangaje, iyi mpanuka yabaye ahagana saa munani n’iminota 35 z’ijoro, ku isaha yaho.
Abashinzwe ubutabazi bageze ahabereye impanuka basanga uwo mugabo yamaze gupfa.
Ikinyamakuru Los Angeles Times cyatangaje ko umushoferi w’iyo modoka, umusore w’imyaka 26 ukomoka mu Mujyi wa San Francisco, yabwiye Polisi ko imodoka yari iri gukoresha ikoranabuhanga rya Tesla rizwi nka Full Self-Driving (FSD) ubwo impanuka yabaga.
Uyu mushoferi yagumye ahabereye impanuka kandi akorana neza n’inzego z’umutekano mu iperereza. Yanahaye Polisi amashusho yafashwe na camera yo mu modoka agaragaza uko impanuka yagenze.
Isuzuma ry’ibanze ryakozwe na Polisi kuri ayo mashusho ryagaragaje ko imodoka yagenderaga ku muvuduko w’ibilometero hafi 113 ku isaha, ubwo uwo mugabo yavaga ku ruhande rw’umuhanda agatangira kuwambuka.
Amashusho agaragaza ko imodoka yagerageje kugabanya umuvuduko no gukatira ibumoso kugira ngo yirinde kumugonga, ariko ntibyashoboka.
Polisi yatangaje ko igice cy’imbere cy’imodoka, ku ruhande rw’iburyo, ari cyo cyagonze uwo mugabo.
Kugeza ubu, iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye n’uruhare ikoranabuhanga ry’imodoka yifashishaga ryaba ryaragize muri iyi mpanuka.





Ibitekerezo 0