Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), (Rtd) Maj Gen Albert Murasira yabwiye imiryango 870 y’i Rubavu yasenyewe n'ibiza byatewe n’imvura muri Gicurasi 2023 ko inzu bahawe ari isezerano bari barahawe n'Umukuru w'Igihugu risohoye.
Izi nzu zubatswe nyuma y'isezerano iyi muryango yahawe na Perezida Kagame ubwo yabasuraha tariki 12 Gicurasi 2023.
Icyo gihe Umukuru w'Igihugu muri Rubavu by’umwihariko yasuye uduce twibasiwe n’ibiza turimo Mahoko, Pfunda na Nyundo, aganira n’abaturage arabahumuriza, abizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi no kubafasha kuva mu bihe bigoye.
Izi nzu 870 zubatswe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa nka Banki y'Isi, binyuze muri gahunda yo gufasha abaturage bahuye n’ibiza, mu mushinga wa Contingent Emergency Response Component (CERC).
Rubavu ni kamwe mu turere twibasiwe cyane n’ibiza byo mu ijoro rya tariki 2 rishyira kuwa 3 Gicurasi 2023. Aho inzu 870 zubatswe bushya mu gihe izindi nzu 461 zavuguruwe kugira ngo imiryango yari yarabuze aho kuba ibone amacumbi.
Ati “Ibyakozwe uyu munsi byo gushyikiriza imiryango 870 inzu bubakiwe ni byo yari yabasezeranyije ko azabatabara, akanabubakira, twahise dutangira kububakira no kubakodeshereza bigendeye ku buryo ubushobozi bwagiye buboneka. Umukuru w’Igihugu akunda abaturage be kandi ibyo abasezeranyije ni byo akora. Imvugo ye ni yo ngiro.”
Minisitiri Murasira yagaragaje ko abaturage bose bahuye n’ibiza mu 2023 bamaze gutuzwa mu nzu nziza kandi zihanganira ibiza, bamwe bagiye bubakirwa abandi bagasanirwa.
Yanaboneyeho kwibutsa imiryango yatujwe ko inzu bahawe zikwiriye kubabera umusingi mushya wo kubaka ubuzima bwabo no guteza imbere imiryango yabo.
Ibiza byo mu 2023 byibasiye intara zitandukanye z’Igihugu, bihitana abantu 135 hirya no hino mu Rwanda, byangiza inzu n’ibikorwaremezo ibihumbi. Raporo ya Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko abantu 29 aribo bapfuye mu Karere ka Rubavu.
Basabose Joseph w’imyaka 70, wari utuye mu Kabirizi ni umwe mu miryango 870 yubakiwe nyuma yo gusenyerwa n’ibiza by’umugezi wa Sebeya, mu kiganiro na IGIHE yagaragaje ko inzu yari atuyemo mu Kabiri nta kintu na kimwe yari afitemo yabashije kuramura, andetse aza gutakaza icyizere cy’uko atazongera kubona aho aba yita iwe.
Ati “Nta kintu na kimwe naramuye mu nzu kuko byose byatwawe n’umugezi, ubuyobozi bwaraturokoye, buraducumbikira, nyuma Umukuru w’Igihugu aradusura ndetse adusezeranya kuzatwubakira none ubu turatuye kandi twatujwe heza. Ubu icyizere cy’ubuzima cyongeye kugaruka.”
Uwimana Winfirida w’imyaka 65 mu kiganiro na IGIHE yagaragaje ko ubuzima bwo kuba mu nzu ikodeshwa yarahoze atuye iwe bwari bumugoye ariko ubuyobozi bwamubaye hafi kuva ibiza byabasenyera, aho ahamya ko kubakirwa bundi bushya barabisezeranyijwe n’Umukuru w’Igihugu bibereka ko ari umugabo utabeshya.
Imiryango yose muri rusange irimo iyubakiwe n’iyasaniwe inzu zangijwe n’ibiza byo mu 2023 yageze ku 5.096, aho imirimo yose yatwaye miliyari zirenga 41 Frw.











Ibitekerezo 0