Ni igisubizo yahaye umunyamakuru Stanis Bujakera wari wanditse kiri X ko u Rwanda rushyigikiye ko Umunyamabanga Mukuru wa OIF atorwa, mu gihe u Bufaransa bwo bushaka ko habaho ubwumvikane ku mukandida watanzwe na Roumanie.
Bujakera yavuze ko ayo makuru yayahawe n’abo mu rwego rwa dipolomasi, ariko ntiyabagaragaza amazina.
Nduhungirehe yahise amusubiza ko atumvise neza imikorere ya Francophonie, ashimangira ko ibyifuzo by’abantu bidashobora gusimbura amategeko ayigenga.
Ati “Bwana Bujakera, ntabwo wasobanukiwe neza imikorere ya Francophonie. Kimwe n’indi miryango mpuzamahanga yose, Francophonie ntikora ishingiye ku marangamutima cyangwa ku byifuzo bya bamwe. Igengwa n’amategeko, by’umwihariko ‘Amabwiriza ahuriweho agenga inzego za Francophonie’, yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ba Francophonie ku wa 22 Werurwe 2022 i Paris.”
Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku gika cya munani cy’umugereka wa mbere w’ayo mabwiriza, gisobanura uburyo Umunyamabanga Mukuru atorwa.
Icyo gika kigira kiti “Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma itora Umunyamabanga Mukuru mu nama ibera mu muhezo, binyuze mu bwumvikane busesuye, cyangwa ubwo bwumvikane bwabura, hakitabazwa itora. Utorwa ni umukandida wabonye ubwiganze busanzwe bw’amajwi y’abanyamuryango bahari kandi bitabiriye itora.”
Louise Mushikiwabo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF akaba ashaka kongera gutorerwa uwo mwanya, hari icyizere ko azatsinda.
Nduhungirehe yari aherutse kuvuga ko Afurika Yunze Ubumwe yemeje kandidatire eshatu z’Abanyafurika muri Nyakanga i Addis-Abeba, bityo ko ibihugu bya Afurika bisabwa kubashyigikira.
Nduhungirehe yavuze ko ibikorwa by’ibihugu bya Afurika byo gushyigikira umukandida utari Umunyafurika byaba binyuranyije n’icyo cyemezo.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze ibyumweru ikora ibishoboka kugira ngo itambamire itorwa rya Mushikiwabo, imushinja kutagaragaza indangagaciro za Francophonie., mu gihe ibikorwa bye bigaragaza ko uyu muryango wateye imbere mu gihe cy’ubuyobozi bwe
Nduhungirehe yashyimangiye ko kwitabaza itora igihe ubwumvikane busesuye bwabuze ari uburyo busanzwe buteganywa n’amabwiriza ya OIF.





Ibitekerezo 0