Ubushakashatsi bushya bwifashishije amashusho yafashwe n’ibyogajuru bwagaragaje ko imwe mu mijyi minini yo muri Afurika iri kugenda irigita, ubutaka yubatseho bukamanuka ku muvuduko urenze uwari usanzwe uzwi, ibintu bishobora kongera ibyago by’imyuzure mu myaka iri imbere.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku mijyi 20 yo muri Afurika yubatse ku nkengero z’inyanja, bwagaragaje ko Lagos muri Nigeria na Alexandria mu Misiri biri mu mijyi yugarijwe cyane n’iki kibazo.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Virginia Tech bifashishije amakuru y’ibyogajuru bya Sentinel-1 by’Ikigo cy’u Burayi gishinzwe isanzure, basanga ubutaka bwo muri Alexandria bumanuka ku mpuzandengo ya milimetero esheshatu buri mwaka, naho ubwa Lagos bukamanuka milimetero eshanu.
Iyi mibare irenze ibyari byaragaragajwe mu 2021 n’Itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye ryiga ku mihindagurikire y’ibihe (IPCC).
Ubushakashatsi bugaragaza ko mu gihe uwo muvuduko wakomeza, izamuka ry’urwego rw’inyanja ugereranyije n’ubutaka bwa Alexandria ryaba rirengejeho 36% ibyari byarateganyijwe na IPCC mu 2050, hashingiwe ku gipimo cyo hagati cy’ibyuka bihumanya ikirere.
Biteganyijwe ko mu 2050, abantu miliyoni zirindwi, inyubako miliyari imwe n’imitungo ifite agaciro ka miliyari 180$ bishobora kuzaba byugarijwe n’imyuzure.
Muri Lagos honyine, abantu miliyoni enye bashobora kuzagerwaho n’ingaruka z’urwego rukabije rw’amazi y’inyanja mbere y’uko iki kinyejana kirangira.
Umushakashatsi Oluwaseyi Dasho yavuze ko kugenda kw’ubutaka kumanuka bidahita bigaragara mu buzima bwa buri munsi, ariko uko imyaka ishira bikongera ibyago by’imyuzure.
Yasobanuye ko uko ubutaka bumanuka, ari ko burushaho kwegera urwego rw’amazi y’inyanja, bikiyongera ku ngaruka z’izamuka ry’amazi riterwa n’imihindagurikire y’ibihe.
Abashakashatsi bagaragaje ko zimwe mu mpamvu z’iki kibazo ari izisanzwe muri kamere, ariko izindi zigaterwa n’ibikorwa bya muntu, cyane cyane kuvoma amazi menshi mu butaka.
Muri Alexandria, urugomero rwa Aswan rushobora kuba rutuma ubutaka n’imicanga bitwarwa n’Uruzi rwa Nile bitagera aho byari bisanzwe byisuka.
Muri Lagos, kubaka ibirwa by’ubukorano no gushyira inyubako ku butaka budakomeye na byo bishobora kugira uruhare.
Umushakashatsi Manoochehr Shirzaei yavuze ko amakuru y’ibyogajuru yafashije kumenya impinduka z’ubutaka zingana na milimetero imwe ku mwaka.
Yagaragaje ko Luanda muri Angola na yo yahuye no kurigita gukomeye k’ubutaka, mu gihe Durban muri Afurika y’Epfo yagumye ku rwego rwayo cyangwa ikazamukaho gato.
Abashakashatsi basabye ibihugu gushyiraho ingamba zirimo kugabanya ikoreshwa ry’amazi yo mu butaka, kubaka ibikorwa birinda imyuzure no kwimurira ibikorwaremezo by’ingenzi ahantu hirengeye.
Bavuze ko ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Science Advances bushobora gufasha Afurika kwitegura ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kurengera abaturage b’igihe kizaza.





Ibitekerezo 0