Huang w’imyaka 63 yasubijwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa NVIDIA ku wa Mbere, nyuma y’ibyumweru bitageze kuri bibiri yegujwe kubera amakuru y’uko yaciye inyuma umugore we, harimo n’umubano yagiranye n’umugore ukekwaho kuba intasi y’u Bushinwa.
Trump yatangaje ko yagize uruhare rukomeye mu kwemeza ubuyobozi bwa NVIDIA gusubiza Huang ku mirimo ye.
Ubuyobozi bwa NVIDIA bwavuze ko icyemezo cyo kumugarura cyafashwe mu nyungu z’abanyamigabane, abakozi n’abakiliya, kandi ko butabona ko ateje ikibazo ku mutekano w’igihugu.
Icyakora, iki cyemezo cyamaganwe n’abanyapolitiki bo mu mashyaka yombi akomeye muri Amerika.
Umudepite w’Umu-Republicain, Don Bacon, yavuze ko NVIDIA yagombaga kwirengagiza ubushake bw’ubutegetsi bwa Trump bwo kurengera Huang.
Umudepite w’Umu-Demokarate, Robert Garcia, yavuze ko uruhare rwa Trump ruteye impungenge ku mutekano w’igihugu ndetse rushobora kubyutsa ibibazo bya ruswa.
Senateri Ruben Gallego yasabye Inteko Ishinga Amategeko gukora iperereza ku bucuruzi bw’imigabane bwakozwe mbere y’itangazwa ry’icyemezo cyo kugarura Huang.
Huang ategerejwe imbere y’Inteko Ishinga Amategeko mu cyumweru gitaha, kugira ngo abazwe ku mubano we na Alice Huang ukekwaho gukorera ubutasi u Bushinwa.
U Bushinwa bwahakanye ibyo birego. Hagati aho, NVIDIA yatakaje hafi 30% by’agaciro k’imigabane yayo mu mezi atandatu ashize.
Ibindi bigo bikora utwuma tw’ikoranabuhanga na byo byahuye n’igabanyuka ry’agaciro k’imigabane, birimo AMD yatakaje arenga 10%, mu gihe abashoramari bakomeje kwibaza ku nyungu z’amafaranga menshi ashorwa mu bwenge buhangano.





Ibitekerezo 0