Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka, SGF Nibakure Florence mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

Yagaragaje ko ikibazo cy’inyamaswa zangiriza abaturage zo muri pariki n’ahandi hantu hakomye cyangwa izindi z’agasozi cyari cy’umwihariko, ariko izo mu mazi zikaba zari zarabaye ingorabahizi kuko bigoye kuzibuza kuvamo, uretse kwishyura gusa ibyo zangiza.

Ati “Urumva gucukura ahantu zitabasha kurenga ni kimwe mu bisubizo byafasha no kurinda abaturage ibibajyana muri ayo mazi.”

Mu mwaka ushize gahunda yo gucukura imiferege mu nkengero z’inzuzi yatangiriye mu Karere ka Kirehe hari ikibazo cy’izangiriza abaturage cyari gikomeye cyane, bituma hatangira gucukurwa aho zidashobora kwambuka.

Mu mirenge ya Mpanga na Mahama yo muri Kirehe hatangiye gucukurwa imiferege ireshya na kilometero 40 kandi igeze kure ndetse hari n’abandi baturage batangiye kubona ko bitanga umusaruro, batangira no kubyikorera.

Umuferege ucukurwa ufite uburebure bwa matero n’igice z’ubujyakuzimu na metero imwe n’igice mu bugari.

Ibi byatanze umusaruro kuko kuva mu 2023/24, mu bijyanye n’ibyo inyamaswa zangirije abaturage, SGF yakiriye ibibazo 11.602, byiyongera mu 2024/25 bigera ku 15.369, ariko kubera ingamba zo gucukura imiferege, ibibazo by’abaturage bangirizwa n’inyamaswa mu 2025/26 byaragabanutse bigera ku 10.196.

Mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Mpanga, mu mwaka ushize w’ingengo y’imari habonetse ibibazo 270 bivuye ku 1.991 mu 2024/25, mbere y’uko hafatwa izo ngamba.

Ni mu gihe mu Murenge wa Mahama na wo wakundaga kugira ibibazo byinshi by’inyamaswa zangiriza abaturage, mu mwaka ushize hakiriwe 709 bivuye ku 1.854 zo mu mwaka wari wabanje.

Igabanuka ry’ibibazo by’inyamaswa zangiriza abaturage ryajyanye no kugabanuka kw’amafaranga yishyurwa kuko mu 2025/26 SGF yishyuye miliyoni 962 Frw, avuye kuri miliyari 1 Frw n’ibihumbi 193 Frw mu mwaka wabanje ndetse bateganyije ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari na bwo azongera akamanuka.

Indi ngamba yafashwe n’uburyo bwo kurwanya amanyanga yakorwaga n’abasabaga indishyi bashingiye ku gutanga amakuru atari ukuri, ndetse no gukomeza kuzitira aho izi nyamaswa ziri nko muri pariki bikozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Uretse inyamaswa ziva muri za pariki n’ibyanya bikomye, inyamaswa zindi z’agasozi na zo zishobora kwangiriza abaturage aho ari ho hose, ariko ziri ku rutonde rw’izemewe gutangirwa indishyi na SGF.

Nibakure yaboneyeho gusaba abantu kwirinda uburiganya mu kugaragaza ibyo yangirijwe, ariko anabasaba gutanga amakuru vuba cyane cyane iyo inyamaswa zakomerekeje abantu kuko iki kigega kibafasha kwivuza.

Gusaba indishyi muri iki kigega ku mpamvu zo kwangirizwa n’inyamaswa bisaba gukorana n’inzego z’ibanze n’abakozi b’iki kigega, ku buryo nyuma yo gupima ikibazo cyabaye no kubyemeranyaho, bitarenza ibyumweru bibiri atarishyurwa mu gihe nta kibazo kibitinza.

Imiferege yabaye igisubizo cy’amafaranga menshi yatangwaga ku byangijwe n’inyamaswa