Muri aya matora, abaturage batoye abagize Komite Nyobozi z’Imidugudu, zigizwe n’abantu batanu barimo Umukuru w’Umudugudu, ushinzwe umutekano n’abinjira n’abasohoka mu Mudugudu, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’imbonezamubano, ushinzwe amakuru n’amahugurwa y’abaturage ndetse n’ushinzwe iterambere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Musabyimana Jean Claude, yabwiye RBA ko amatora yagenze neza, agaragaza ko yitabiriwe ku kigero cyo hejuru mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ati “Amatora yagenze neza cyane kuko ku midugudu 14.837 iri mu gihugu, 13.837 yatoye ni ukuvuga 93,3% by’imidugudu yose yo mu gihugu hose yatoye.”
Musabyimana yasobanuye ko imidugudu itabashije gutora ku wa Gatandatu yiganjemo ituwe n’abaturage batemerewe gukora kuri uwo munsi kubera imyemerere yabo, bityo bakaba barateganyirijwe gutora kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026.
Ati “Imidugudu isigaye irimo abaturage badasanzwe bakora ku wa Gatandatu kandi nabo bazatora ku munsi wo ku Cyumweru.”
Uyu muyobozi yashimiye abaturage uburyo bitabiriye amatora ku gihe, agaragaza ko mu bice byinshi yatangiye kandi agasozwa ku masaha yari yarateganyijwe.
Yavuze ko kuba ibikorwa by’amatora byarakozwe hubahirijwe gahunda byafashije abaturage kurangiza gutora hakiri kare, bagasubira mu mirimo yabo ya buri munsi.
Uretse abagize Komite Nyobozi z’Imidugudu, hatowe n’abajyanama rusange bazahagararira imidugudu mu matora yo ku rwego rw’Utugari.
Aya matora kandi yubahirije ihame ry’uburinganire, aho biteganyijwe ko nibura 30% by’abagize Inama Njyanama z’Imidugudu baba ari abagore.
Nyuma yo gusoza ibikorwa by’amatora, abaturage basubiye mu mirimo yabo isanzwe, mu gihe abandi bakomeje ikiruhuko cy’impera z’icyumweru.





Ibitekerezo 0