Ibi babitangaje ku wa 29 Ukwakira 2026 ubwo abari abanyeshuri 779 ba EAUR ku nshuro ya karindwi bashyikirizwaga impamyabumenyi z’ikiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor).
Basoje mu mashami atandukanye arimo ajyanye n’Uburezi, ibijyanye n’Itumanaho, ibijyanye n’Imari, Imicungire y’Ubucuruzi, Gukora no gutunganya filimi, Amahoteli n’Ubukerarugendo n’ibindi. Barimo abagabo 439 n’abagore 340.
Ni abo mu bihugu birindwi bya Afurika birimo n’u Rwanda, bakaba barigaga ku ishami ry’iyi kaminuza ry’i Nyagatare n’iry’i Kigali.
Aba banyeshuri bavuze ko bizeye ko ubumenyi bahawe buhagije ku isoko ry’umurimo ariko kandi ko bishimiye uburyo batewe inkunga yo kwiga.
Mugarura Frank usoje kwiga ibijyanye n’Imari yavuze ko kimwe mu byo asanga byaramuteye imbaraga zo gutangira kaminuza ari uko yize kuri buruse ya EAUR.
Ati “Ni cyo cyatumye ntangira kwiga kuko nta bushobozi mu mafaranga nari mfite yari make. Narize ntsinda ikizamini batangira kunyishyurira, icyakora bigeze hagati nanjye mbona amikoro make nkajya nongeraho ariko iyo buruse itaboneka byari kugorana kwiga. Ubu natangiye kwikorera ariko mfite n’ubushake bwo gukora ibyo nize kuko na byo ndabishoboye.”
Niyonkuru Guillaume Gilbert wize ibijyanye n’Itumanaho yavuze ko kuba yarize kuri buruse byamufashije kubona uburyo bwo kwiga kaminuza kuko umubyeyi we atari afite amikoro ahagije yo kumwishyurira ishuri, none yize yishyura 50% by’ayo abandi batanga.
Ati “Nari nsoje amashuri yisumbuye kandi kugira ngo umubyeyi ahite abona ayo kukwishyurira kaminuza ntibiba byoroshye. Habonetse buruse bituma umubyeyi na we abasha kumbonera asigaye ndiga kandi kubera ko nari nzi ko nigira kuri buruse byatumye niga cyane kugira ngo nkomeze nyibone kuko bikorwa buri mwaka.”
Tumukunde Monique na we wize ibijyanye n’Icungamutungo yavuze ko yari yarasoje ayisumbuye ariko atarabona amikoro yo gukomeza kaminuza, aza kugira amahirwe yo gutanga ubusabe muri EAUR, bamuha ikizamini aratsinda, batangira kumwishyurira.
Umuyobozi Mukuru wa EAUR, Prof. Kabera Callixte, yavuze ko iyi nshuro ari iya mbere bashyize ku isoko ry’umurimo abantu benshi kandi ko bigaragaza intambwe bamaze gutera, ndetse ko bizeye ko ubumenyi batanze buhagije ngo buteze imbere abahize.
Ati “Twabahaye ubumenyi buhagije kandi ni impamba ikomeye yatuma habaho impinduka nziza kuri bo no ku muryango mugari bakabasha gutera imbere. Abenshi muri aba barangije ubu bafite akazi kuko bajya kurangiza twarabahuje n’abakoresha kandi uretse abahita bahabwa akazi bidufasha no kumenya ibikenewe mu kazi tukanoza integanyanyigisho yacu.”
Yavuze kandi ku buryo batangiye gahunda yo kubishyurira amafaranga y’ishuri.
Ati “Ntekereza ko ari umwihariko wacu kuko buri mwaka abanyeshuri bari hagati ya 500 na 800 bigira kuri buruse dutanga. Nyuma ya Covid-19 twabonye ko hari ababyeyi benshi bagize ibibazo by’amikoro duhitamo kubafasha kandi umunyeshuri ariga akarangiza ntituyimwishyuze. Hari abana b’abahanga dufitemo tubona ko bari barabuze amikoro gusa ariko bashoboye, kandi bituma biga bashyizeho umwete.”
Prof. Silas Rwakabamba yibukije aba bari abanyeshuri ko mu kazi ubumenyi bahawe bakwiye kutabukoresha bwonyine kuko bwaba budahagije.
Ati “Ubumenyi ni bwo bufasha kumva aho ibibazo biri ariko ubudakemwa ni bwo budufasha kumenya inzira iboneye yo gukemura ibyo bibazo. Uburezi bwuzura neza iyo bukoreshwa mu guteza imbere ubuzima bw’abantu.”
EAUR yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2015 ariko ni kaminuza ikorera mu bihugu bitandatu bya Afurika y’Iburasirazuba.
Yigisha amasomo akubiye mu mashami atanu ari yo Uburezi, Itumanaho, Gukora no Gutunganya filimi, Imicungire y’Ubucuruzi n’Ibijyanye n’Imari hamwe no Guhanga Ibikorerwa mu Nganda n’Imideli.
















Ibitekerezo 0