Imirimo yo kubaka iki kiraro iri gukorwa ku bufatanye bw’utu turere n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA, kuva mu mpera z’Ugushyingo 2025.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko imirimo yo kubaka iki kiraro izamara amezi atandatu nk’uko amasezerano abiteganya.
Ati “Ni amasezerano y’amezi atandatu. Turizera neza ko umwaka utaha kizaba cyasojwe. Ubu turimo turareba ko imirimo igenda neza bikazafasha mu rwego rwo kugurisha imyaka kuko ari ho hari umuhanda ukomeza Ngoma no mu bindi bice by’igihugu.’’
Abaturage bo mu mirenge ya Gahara na Mutenderi, batangarije IGIHE ko bashimishijwe n’uko iki kiraro cyongeye gusanwa nyuma y’imyaka myinshi cyarangiritse.
Ishimwe Adrien utuye mu Murenge wa Gahara, yagize ati “Muri iyi myaka ine cyari kimaze kidakora twagikoreshaga gake twigengesereye ariko nta binyabiziga byacagaho, natwe twacagaho twigengesereye kuko cyararidutse. Byaduhombyaga byinshi kuko wambukaga udatekanye.’’
Bunani Innocent yavuze ko bari bamaze imyaka myinshi bari mu bwigunge bitewe n’iyangirika ry’iki kiraro. Yavuze ko ubuhahirane hagati y’imirenge ibiri bwari bwarahagaze ku buryo hari abaturage bezaga imyaka bakabura uko bayigurisha.
Ati “Mbere kitari cyarangirika abaturage ba Gahara bazaga Mutenderi kuduhahira ariko aho cyangirikiye byahise bihagarara. Byatumye ibyo tweza bitagurwa neza ariko ubu turishimira ko badukuye mu bwigunge.’’
Uwikunda Ange yavuze ko iki kiraro cyatumye ubuhahirane busubira inyuma cyane kugeza aho ibicuruzwa bezaga babigurishaga kuri make cyane.
Yavuze ko ibishyimbo n’ibigori byagurwaga n’umuntu umwe, akaba ariwe ujya kubigurisha ahandi bitewe n’uko nta modoka zabashaga kubageraho.










Ibitekerezo 0