Kunda yabwiye Royal FM ko uyu mwanya ushingiye ku makuru y’amajwi y’Ikinyarwanda, arimo amagambo n’interuro, yakusanyijwe ku bufatanye bw’abaturage n’ibigo bitandukanye kuva mu 2018.

Ati “Kimwe mu bintu bishimishije twakoze ni uko Ikinyarwanda kiri mu ndimi zifite amakuru menshi yakusanyijwe. Kuva mu 2018, abaturage n’ibigo bagize uruhare mu gukusanya ayo makuru y’Ikinyarwanda. Ubu ku rwego rw’Isi, turi ururimi rwa kane mu kugira ayo makuru aboneka.”

Amakuru yakusanyijwe, azwi nka ‘voice datasets’, yasobanuye ko akubiyemo interuro n’amagambo by’Ikinyarwanda.

Yagaragaje ko ubwinshi bw’ayo makuru bufasha mu kwinjiza Ikinyarwanda muri porogaramu zitandukanye z’ubwenge buhangano, kugira ngo abazikoresha bashobore kubona ibisubizo  biboneye muri urwo rurimi.

Ati “Ubwinshi bw’ayo makuru budufasha koroshya uburyo bwo kuyahuza n’ibikoresho bitandukanye by’ubwenge buhangano, bikagusubiza mu Kinyarwanda.”

Kunda yavuze ko abakoresha porogaramu nka ChatGPT na Claude bashobora kugerageza Ikinyarwanda muri iki gihe, bakareba aho ubushobozi bwazo bwo kugikoresha bugeze.

Yagaragaje ko ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka itatu ishize, hari impinduka mu gukoresha Ikinyarwanda neza muri izo porogaramu.

Ati “Niba warazikoresheje mu myaka itatu ishize, ushobora kubona impinduka mu buryo zikoresha Ikinyarwanda neza.”

Icyakora, muri aya magambo, Kunda ntiyagaragaje urubuga cyangwa ubushakashatsi bushingirwaho mu gushyira Ikinyarwanda ku mwanya wa kane, ndetse n’ingano y’amakuru amaze gukusanywa.

Esther Kunda yavuze ko ubu Ikinyarwanda kiri ku mwanya wa kane mu kugira amagambo menshi ku ikoranabuhanga ku Isi