Inkuru ya BBC yasohotse ku wa 20 Ugushyingo 2026, igaragaza ko uyu muti witwa daraxonrasib wageragejwe ku barwayi 61 bari bafite kanseri y’urwagashya yari yaramaze gukwirakwira mu bindi bice by’umubiri.
Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byagaragaje ko ku barwayi 90%, ibibyimba bya kanseri byahagaritse gukura, mu gihe abarenga 60% bagize igabanyuka ry’ingano y’ibibyimba cyangwa bikabura burundu.
Ku barwayi bagera kuri 8%, ni ukuvuga hafi umwe muri 12, kanseri ntiyari ikigaragara mu bipimo bifatwa hakoreshejwe CT scans.
Ibi byatanze icyizere mu rugamba rwo kurwanya kanseri y’urwagashya, iri mu zigoye kuvura kandi ifite umubare muto w’abarwayi baramba ugereranyije n’izindi kanseri zikunze kugaragara mu Bwongereza.
Umuryango Cancer Research UK watangaje ko ibyavuye mu bushakashatsi ari intambwe ikomeye kurusha izindi zatewe mu myaka myinshi ishize mu kuvura iyi kanseri.
Dr Sam Godfrey wo muri uwo muryango yavuze ko uyu muti wabashije guhangana n’ihindagurika ry’uturemangingo twa kanseri ryari risanzwe rigoye kuvura.
Ati “Amaherezo dutangiye kubona intambwe mu kuvura kanseri y’urwagashya, ikintu twari tumaze igihe kinini dutegereje.”
Impuguke zisobanura ko kanseri y’urwagashya igoye kuvura kuko ibibyimba byayo bikunze kongera gukura nyuma yo kugabanywa n’imiti ya chemotherapy. Abarwayi bafite kanseri yamaze gukwirakwira mu mubiri akenshi babaho amezi make aho kubaho imyaka.
Abakoreweho ubu bushakashatsi bakurikiranwe mu gihe cy’amezi 18, ndetse bamwe muri bo ntibongeye kugaragarwaho kanseri muri icyo gihe.
Icyakora, abaganga bagaragaje ko ibi bitavuze ko uyu muti ushobora gukiza burundu kanseri y’urwagashya. Hakenewe ubundi bushakashatsi kugira ngo hamenyekane igihe ushobora kumara ugenzura iyo ndwara, ndetse niba ushobora gutuma abarwayi baramba.
Dr Wungki Park wo mu kigo Memorial Sloan Kettering Cancer Center cyo muri Amerika, uri mu bakora ubu bushakashatsi, yavuze ko ibyavuye mu igerageza bitanga icyizere kuko abarwayi bagaragaje igabanyuka rikomeye ry’ibibyimba ndetse kanseri ikamara igihe kirekire itongeye gukura.
Yavuze ko ibyo bishobora kuzafasha abarwayi kuramba.
Daraxonrasib iri mu miti izwi nka KRAS inhibitors, ihangana n’impinduka zihariye z’uturemangingo bizwi nka RAS mutations, rigira uruhare mu mikurire ya kanseri kandi riboneka muri kanseri nyinshi z’urwagashya.
Abashakashatsi barimo kureba niba uyu muti ushobora no gukoreshwa mu kuvura izindi kanseri, zirimo iy’ibihaha n’iy’imirerantanga y’abagore, kuko na zo zishobora kugira uko guhinduka k’uturemangingo.
Intambwe imaze guterwa mu bushakashatsi kuri kanseri y’urwagashya ishobora no gufungura amarembo y’ubushakashatsi ku miti y’izindi kanseri.
Prof Elena Garralda, uyoboye inama y’Umuryango w’u Burayi ushinzwe Ubushakashatsi no Kuvura Kanseri (EORTC), aho ibyavuye muri ubu bushakashatsi byamurikiwe, yavuze ko guhuza daraxonrasib na chemotherapy bishobora gufasha abarwayi kuramba no kugabanya igihe ibibyimba byakongera gukuramo.
Icyakora, hakenewe ubundi bushakashatsi kugira ngo hamenyekane inyungu z’uyu muti mu gihe kirekire, harimo no kumenya niba ushobora gutuma kanseri imara igihe kirekire itongeye kugaragara.
Imibare iheruka y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubushakashatsi kuri Kanseri (IARC), gikorera mu Muryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS), igaragaza ko mu 2024 ku Isi hose habonetse abarwayi bashya 531.318 ba kanseri y’urwagashya, mu gihe yahitanye abantu 490.786.
Iyi kanseri iri ku mwanya wa gatandatu mu bwoko bwa kanseri zihitana abantu benshi ku Isi.





Ibitekerezo 0