Ni cyamunara yabaye ku nshuro ya gatatu mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku wa 21 Ukwakira 2026. Yaherukaga mu 2025, ubwo ikilo cyari cyaguzwe ibihumbi 130 Frw, ariko kuri iyi nshuro cyaguzwe ibihumbi 670 Frw.
Ikawa 31 zagurishijwe muri cyamunara zahize izindi 320 zakiriwe na NAEB, zivuye hirya no hino mu gihugu mu marushanwa ngarukamwaka y’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda, zisuzumwa n’abasogongezi bo ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga.
Ikawa y’Ikigo cya K-Organics Ltd gikorera i Huye mu Ntara y’Amajyepfo ni yo yaciye agahigo ko kugurishwa amafaranga menshi aho yaguzwe ibihumbi 670 Frw ku kilo kimwe.
Ni igiciro gikubye inshuro eshanu icyo mu mwaka wari wabanje, kuko mu 2025 na bwo ikawa ya K-Organics Ltd, yari yaguzwe ibihumbi 130 Frw ku kilo.
Iki giciro gikubye inshuro 66 z’icyo izindi kawa zicuruzwaho ku isoko mpuzamahanga muri uyu mwaka.
Karangwa Evariste washinze ‘K-Organics Ltd’ ifite ikawa yaguzwe ku giciro cyo hejuru kurusha izindi, yasobanuye ko umusaruro babonye ugiye kubafasha guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa y’ubwiza buhebuje, kwiteza imbere mu byo bakora, ndetse no guteza imbere abahinzi muri rusange.
Ati “Twishimiye iki giciro twagurishijeho kuko kigiye gufasha ikigo guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa no kuzamura imibereho myiza y’abahinzi muri rusange.”
Yongeyeho ko iyi ntambwe ishimangira ubudasa bw’ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, yabwiye IGIHE ko uyu musaruro usobanuye ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye bw’abari mu bikorwa byo gutunganya ikawa, ndetse no kwishimirwa k’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.
Ati “Ibi tugezeho uyu munsi ni ikimenyetso cy’umusaruro wo gushyira hamwe mu batunganya ikawa ndetse n’ishoramari rishya ku buhinzi bwayo. Ni ikimenyetso kandi cy’uko abaguzi mpuzamahanga b’ikawa bishimira ubwiza bwihariye bw’ikawa y’u Rwanda”
Abaguze ikawa y’u Rwanda muri cyamunara biganjemo abo muri Aziya, u Burayi, Amerika ndetse na Afurika.
Iri rushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda, ritegurwa na NAEB mu rwego rwo gushimira abahinzi, abatunganya ikawa n’abayohereza mu mahanga; ku muhate bagira mu guteza imbere ikawa y’ubwiza buhebuje. Ni urubuga kandi rwo kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, hagamijwe kwagura isoko u Rwanda rucuruzaho ikawa, ndetse no kongera amadovize ikawa yinjiza mu gihugu.
Imibare igaragaza ko hagati ya 2020 na 2025 ikawa yinjirije igihugu miliyoni 527 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga arenga miliyari 773 Frw.








Ibitekerezo 0