Iki cyemezo cyafashwe ku wa 12 Ugushyingo 2026 n’Urugereko rwa Mbere ruburanisha ibirego by’ibanze. ICC yasobanuye ko amategeko ayigenga atayemerera kuburanisha umuntu wapfuye.

Urugereko rwasuzumye amakuru rwahawe n’Ubwanditsi bw’Urukiko n’Ubushinjacyaha, avuga ko Mudacumura yiciwe mu gikorwa cya gisirikare cy’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyabereye muri icyo gihugu ku wa 17 Nzeri 2019 cyangwa hafi y’iyo tariki.

Mu makuru rwasuzumye harimo ayatangajwe n’abatangabuhamya n’ibyatangarijwe ku mugaragaro. Rwasanze nta kimenyetso kigaragaza ko Mudacumura akiriho.

Urugereko rwemeje ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwo gukuraho impapuro zo kumuta muri yombi, rupfundikira ikirego cye.

Kubera icyo cyemezo, ubusabe bwose bw’ubufatanye bujyanye n’iki kirego bwari bugitegereje gushyirwa mu bikorwa na bwo ntibugifite agaciro.

Impapuro zo guta muri yombi Mudacumura, wavugwagaho kuba Umugaba Mukuru w’umutwe wa FDLR, zasohotse ku wa 13 Nyakanga 2012.

Yashakishwaga ku byaha icyenda byo mu ntambara akekwaho kuba yarakoze kuva ku wa 20 Mutarama 2009 kugeza mu mpera za Nzeri 2010, mu ntambara yaberaga mu bice bya Kivu muri RDC.

Ibyo byaha birimo kugaba ibitero ku basivili, ubwicanyi, gutema cyangwa kwangiza ibice by’umubiri, gufata abantu bunyamaswa, gufata ku ngufu, iyicarubozo, kwangiza imitungo, gusahura no gutesha abantu agaciro.