Uwajeneza Delphine na Ntakirutimana Richard, bavuga ko bashinze iki kigo nyuma yo kubona ko mu Rwanda hakenewe ibikoresho byinshi bikozwe mu ibumba ry’umwimerere.
Iyo winjiye muri iki kigo cyubatswe ku muhanda Kayonza-Kigali mu Murenge wa Mukarange uhasanga imitako n’ibindi bintu birimo amoko atandukanye y’amatasi, ibikombe, amasorori, amasahani amoko anyuranye, ibyungo, utubindi, amavaze y’imitako n’ibindi byinshi bikozwe mu ibumba.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Uwajeneza Delphine, yavuze ko mu 2018 Sena y’u Rwanda ubwo yazengurukaga igihugu igenda isura imwe mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka, bamwe mu bayigize bababwiye ko hari ibikorwa by’ibumba babonye ariko bikeneye kongerwa ubwiza.
Ati “Nabyumvise vuba cyane kuko nakuze mbumba. Icyo gihe rero njye na mugenzi wanjye twahise twiyemeza gushinga ikigo tugafasha bene wacu kuva ku kubumba inkono ya 200 Frw bagakora ivaze yagurisha ibihumbi 50 Frw. Mbese tukabakura ku kubumba bisanzwe bagakoresha ikoranabuhanga.’’
Uwajeneza yavuze ko mu 2024 ari bwo batangiye gushyira mu bikorwa uwo mushinga batangirana abashigajwe inyuma n’amateka barenga 80 bigishwa gukora inkono ibikombe, amatasi, imitako n’ibindi bitandukanye.
Yavuze ko babyigishijwe mu gihe cy’amezi atanu buri kwezi banabahemba ibihumbi 40 Frw, abantu umunani aba ari bo babasha kubimenya no kurangiza za nyigisho.
Yavuze ko abo bantu umunani ari bo bari gukorana mu kubumbisha imashini no kwifashisha ikoranabuhanga mu gukora ibikoresho bitandukanye mu ibumba.
Mu gihe bamwe basanzwe beretswe uko ibyo bakora babyongerera agaciro bakabafasha kubigurisha aho kwirirwa babyikoreye ku mutwe babishakira abakiliya.
Ati “Ubu dufite ibikoresho byo mu rugo bikozwe mu ibumba nk’amasahani, amasorori amoko atandukanye, amatasi ubwoko butandukanye, dufite imitako, utwungo n’ibindi byinshi bishya. Aho bitandukaniye n’ibya kera, ibi bigezweho bifite amabara kandi tubitwikisha umuriro w’amashanyarazi nka biriya bakura mu Bushinwa, natwe turabitwika bigahinduka idongo.’’
Uwajeneza avuga ko abakiliya batari babagana cyane ugereranyije n’uko babitekerezaga. Yavuze ko nibura buri kwezi bacuruza arenga ibihumbi 500 Frw ariko bakaba bafite intumbero yo kugera kuri miliyoni 2 Frw buri kwezi.
Zimwe mu mbogamizi bagifite ni uko benshi mu baturage bumva ko kwigishwa ububumbyi bahita babonwa nk’aho ari abasigajwe inyuma n’amateka nyamara bafite intumbero zo kwigisha abaturage benshi kugira ngo bakore ububumbyi bugezweho kandi bwinjiza amafaranga menshi.
Uwajeneza yasabye Abanyarwanda kumva ko uwasigajwe inyuma n’amateka ari umuntu nk’abandi kandi ko na we ashobora kwiteza imbere yaba binyuze mu gukora ibintu bitandukanye mu ibumba mu buryo bugezweho cyangwa akifashisha ubundi buryo buri muntu wese yakwifashisha.
Mbonigaba Beatha umaze imyaka ibiri akorana na Inkogoto yavuze ko atavukiye mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka ariko ko yagiye kwiga ububumbyi kuko yakuze abukunda.
Yavuze ko kuri ubu azi kubumba kinyamwuga, ko atunze umuryango we mu mafaranga avuye mu bumbyi bugezweho akora.
















Ibitekerezo 0