Ibi byagarutsweho n’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Martin Ngoga, ku wa 21 Ukwakira 2026 i New York, mu Nteko Rusange ya Loni, nyuma y’uko Perezida wa IRMCT,  Graciela Gatti Santana, agejeje kuri iyo nteko raporo ya 14 y’ibikorwa by’uru rwego.

Ngoga yavuze ko iki kiganiro kibaye mu gihe Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kari kuganira ku mwanzuro uzagira ingaruka ku hazaza ha IRMCT, imirimo izasigarana n’uburyo umurage wayo uzabungabungwa.

Yagaragaje ko ibyemezo bitegurwa bitareba gusa imiyoborere cyangwa ingengo y’imari, ahubwo binareba inshingano zizakomeza n’abazazishyira mu bikorwa uru rwego rumaze gufunga imiryango.

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abakatiwe n’urwo rukiko kugira ngo barangirize ibihano byabo mu Rwanda, hubahirizwa amategeko n’amahame mpuzamahanga.

Ishyinguranyandiko rya ICTR rikwiye kuba mu Rwanda

Kimwe mu byifuzo u Rwanda rwagaragaje ni uko ishyinguranyandiko rya ICTR ryakwimurirwa ku butaka bwarwo, rigakomeza kuba umutungo wa Loni kandi ukagengwa n’ububasha bwayo mu by’amategeko.

Amb. Ngoga yasobanuye ko izo nyandiko zirimo ubuhamya bw’abarokotse, ibimenyetso by’ibyaha byakozwe n’inyandiko z’imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaje ko zifite akamaro mu kwibuka, kwigisha, gukomeza gukurikirana abakekwaho ibyaha no gukumira ko amahano nk’ayo yongera kubaho.

Yibukije ko Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda yagaragaje imbere y’Akanama gashinzwe Umutekano, ku wa 12 Kamena 2026, ko inyandiko za ICTR zireba igihugu kimwe, abaturage na Jenoside imwe.

U Rwanda rusanga kugena aho ubwo bubiko buzaba burundu bidakwiye gushingira ku korohereza imirimo y’ubuyobozi gusa, ahubwo byakwita ku mateka bukubiyemo, uburyo bwo kubugeraho no kubwegereza abo ayo mateka areba.

Ati “Ibi kandi si ukugaragaza ubushake gusa. U Rwanda rwashoye imari mu bikorwaremezo by’ishyinguranyandiko, rwateje imbere ubumenyi mu kuzibungabunga no kuzishyira mu buryo bw’ikoranabuhanga, runashyiraho ingamba z’amategeko n’iz’umutekano zo kuzirinda.”

Rwanamenyesheje Loni ko rwiteguye kwishyura ikiguzi cyo kwimura izo nyandiko, kuzibungabunga, kuzishyira mu ikoranabuhanga no kuzicunga, kugira ngo bitongera umutwaro w’amafaranga ku bihugu bigize uwo muryango.

U Rwanda rwagaragaje ko kwakira ubwo bubiko byajyana no kubahiriza ibanga, kurinda abatangabuhamya, amahame y’umwuga mu kubungabunga inyandiko no gukomeza korohereza ababifitiye uburenganzira ku rwego mpuzamahanga kubugeraho.

Ku barokotse n’imiryango yabo, Amb. Ngoga yavuze ko kubuzana mu Rwanda byaba birenze kwimura inyandiko, kuko byabegereza igice cy’ingenzi cy’amateka yabo, kikanegerezwa inzibutso zishyinguyemo abazize Jenoside.

Gufunga urwego ntibikwiye guhagarika ubutabera

Amb. Ngoga yagaragaje ko abantu barenga 1000 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya mu bice bitandukanye by’Isi.

Yavuze ko nyuma y’imyaka 32, hari abatangabuhamya bagenda basaza, ibimenyetso bikarushaho kugorana kubibona, ndetse bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagapfa batabonye ubutabera.

U Rwanda rwashimiye ibihugu byarwoherereje abakekwaho Jenoside cyangwa bikababuranisha mu nkiko zabyo, rusaba ibindi gushyira mu bikorwa impapuro zo kubafata n’ubusabe bwo kubohereza, no gukorana n’inzego z’ubutabera zarwo.

Rwasabye kandi ko mu myiteguro yo gufunga IRMCT, hakomeza guteganywa ubufasha buhabwa inzego z’ubutabera z’ibihugu, burimo ubumenyi n’ubushobozi bikenewe mu iperereza no mu gukurikirana abakekwaho ibyaha.

Ati “Mu gihe uru rwego rwitegura gufunga imiryango, hagomba gushyirwaho uburyo butuma ubufasha buhabwa inzego z’ubutabera z’ibihugu bukomeza, burimo ubumenyi n’ubushobozi bikenewe kugira ngo iperereza no gukurikirana abakekwaho ibyaha bikomeze. Gufunga urwego ntibigomba na rimwe guha abihisha ubutabera amahirwe yo kudahanirwa ibyo bakoze.”

“Kurinda abatangabuhamya no kubungabunga ibimenyetso byifashishwa mu butabera na byo ni ingenzi. Guhakana no kugoreka Jenoside bikomeje gukomeretsa abayirokotse no kubangamira ubwiyunge. Inyandiko z’imanza zigomba gukomeza kugerwaho ku mpamvu zemewe zijyanye n’ubutabera, uburezi n’ubushakashatsi, hubahirizwa ingamba zikwiye zo kuzirinda.”

Kwakira abakatiwe no kumva abarokotse

U Rwanda rwongeye kwemeza ko rwiteguye kwakira abakatiwe kugira ngo barangirize ibihano byabo ku butaka bwarwo, hakurikijwe amategeko abigenga n’ingamba mpuzamahanga zo kurengera uburenganzira bwabo.

Amb. Ngoga yavuze ko u Rwanda rufite ubunararibonye mu kwakira abakatiwe n’inkiko mpuzamahanga, kandi rwiteguye kubahiriza imfungwa, kwemera ubugenzuzi bwigenga no kurengera uburenganzira bw’abakatiwe.

Yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye ko imirimo isigaye ya IRMCT yimurwa uko byateganyijwe, hakagenwa neza abayishinzwe n’igihe igomba gukorerwa.

Yasabye ko muri ibyo byemezo, Akanama gashinzwe Umutekano kumva ibihugu birebwa na byo, by’umwihariko abarokotse n’imiryango amateka yabo azagirwaho ingaruka.

Ati “Akanama gashinzwe Umutekano kagomba kumva ibihugu birebwa n’ibi bibazo, by’umwihariko abazize Jenoside, abayirokotse n’imiryango ibyemezo byako bizagiraho ingaruka mu bijyanye n’amateka n’ahazaza byayo. Benshi mu batanze ubuhamya imbere y’urukiko ntibakiriho. Abandi bashaje bagitegereje ubutabera. Nyuma ya Jenoside, havutse igisekuru gishya gifite inshingano zo kubungabunga urwibutso rwayo no guharanira ko ukuri kutazigera kugorekwa.”

“Ni yo mpamvu dusaba abagize aka kanama, mu gihe baganira ku mwanzuro werekeye ahazaza h’uru rwego, gusuzuma ibi bibazo babiha uburemere bikwiye, barangwa n’ubutabera kandi bazirikana amateka bifitanye isano.”

Yashimangiye ko kuba ibyo bihugu bishobora kuba bitari  mu bagize ako kanama mu gihe ibyemezo bifatwa, bitagomba gutuma ibitekerezo byabyo byirengagizwa.

Amb. Ngoga yasoje agaragaza ko ICTR yashyiriweho gutanga ubutabera, bityo no gufunga urwego rwayisigariyeho bidakwiye gukuraho iyo ntego, umurage wayo ukabungabungwa kandi ukagirira akamaro abawukeneye n’abazabakomokaho.

Amb. Martin Ngoga yagaragaje ko kwimurira ishyinguranyandiko rya ICTR mu Rwanda byarushaho gufasha kwegereza amateka ba nyirayo, kwigisha abato ibiyerekeyeho no kuyifashisha mu nzira z'ubutabera