Jeune Afrique yatangaje ko iki kibazo cyateje impaka zikomeye mu nama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga yabereye i Phnom Penh muri Cambodge ku wa 14 Ugushyingo 2026, ndetse kikagarukwaho mu kiganiro gikomeye hagati ya Perezida Paul Kagame na Macron bukeye bwaho.
Ibi byabaye mu gihe abakuru b’ibihugu na za guverinoma bari bateraniye mu nama ya 20 ya OIF, aho biteganyijwe ko ku wa 16 Ugushyingo hatoranywa Umunyamabanga Mukuru wayo.
Mu nama ya 48 y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize OIF, ikibazo cy’uzayobora uyu muryango nticyari ku murongo w’ibyigwa. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yakigarutseho mu bindi bibazo, inama igana ku musozo.
Yagarutse ku ibaruwa Macron yoherereje Perezida Kagame mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Ugushyingo, amusaba gukuraho kandidatire ya Mushikiwabo, ushaka manda ya gatatu.
Macron yashakaga ko ibyo bifungurira inzira Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania, akemeranywaho nk’umukandida uhuriweho, bityo hakirindwa amatora yabonaga ko ashobora kongera amacakubiri muri OIF.
Nduhungirehe yemeje ko ubwo busabe bwabayeho, ariko ashimangira ko u Rwanda rutazakuraho umukandida warwo, “cyane cyane rubitegetswe”.
Akimara kuvuga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gukuraho kandidatire ya Juliana Amato Lumumba. Yahise agaragaza ko Kinshasa ishyigikiye Cioloș, asaba n’abandi kubigenza batyo.
Umwe mu bari muri iyo nama yabwiye Jeune Afrique ko ibyo byateye benshi mu bari mu cyumba kumirwa.
Icyakora, u Rwanda rwakomeje gushyigikira Mushikiwabo, kimwe na Mauritania yakomeje gushyigikira umukandida wayo, Coumba Ba.
Ibihugu bya Afurika byasabye ko amategeko yubahirizwa
Nyuma y’ijambo rya Minisitiri wa RDC, mugenzi we wa Djibouti, Abdoulkader Houssein Omar, yavuze ko inzira iboneye yo kubungabunga ubumwe bwa OIF ari ukubahiriza amategeko yayo.
Yashakaga kugaragaza ko igihe ibihugu bitumvikanye ku mukandida umwe, hakwiye kwitabazwa amatora nk’uko biteganywa n’amategeko y’umuryango.
Iki gitekerezo cyahise gishyigikirwa n’intumwa za Côte d’Ivoire, Gabon na Cameroun.
Ku rundi ruhande, Romania, Macédoine du Nord, Andorre na Monaco byashyigikiye ko umuyobozi atoranywa binyuze mu bwumvikane. Ibihugu byinshi byahisemo kutagira icyo bivuga.
Umwe mu bahagarariye ibihugu bya Afurika yabwiye Jeune Afrique ko igikorwa cya Macron kigaragaza “agasuzuguro gakomeye ku Banyafurika”.
Ibihugu bya Afurika ni 27 muri 53 bifite ubunyamuryango busesuye muri OIF. Bamwe mu babihagarariye bagaragaje ko batakwemera kureka amatora kubera gusa ko ashobora kubangamira ibyo u Bufaransa bwifuza mu mubano wabwo n’ibindi bihugu.
Ikiganiro gikomeye hagati ya Kagame na Macron
Ku wa 15 Ugushyingo, mu masaha ya mbere ya saa sita ku isaha yo muri Cambodge, Perezida Kagame na Macron bagiranye ikiganiro cyaranzwe no kutagira zimwe mu ngingo bumvikanaho, mu cyumba cyo mu nyubako yakiriye inama.
Perezida Kagame yagaragarije mugenzi we w’u Bufaransa, ko icyemezo cye cyo gusaba gukuraho kandidatire ya Mushikiwabo gishingiye ku nyungu bwite z’u Bufaransa.
Kagame yagaragaje kandi ko atanyuzwe n’imvugo ya Macron n’uburyo yashakaga ko ibindi bihugu bigize OIF bikurikiza ibyo yifuza.
Nyuma y’icyo kiganiro, u Rwanda rwakomeje gushimangira ko Mushikiwabo azaguma mu bahatanira kuyobora OIF kugeza ku musozo.
Intumwa z’u Bufaransa zo zakomeje kwegera abahagarariye ibihugu bya Afurika, zishaka abashyigikira ko haboneka umukandida wumvikanyweho, aho kujya mu matora.
Ubumwe ntibusobanura kugira ibitekerezo bimwe
Mu ijambo yavugiye mu muhango wo gufungura inama ku wa 15 Ugushyingo, Macron yongeye gushimangira ko hakwiye gushyirwa imbere ubwumvikane hagamijwe kurinda ubumwe bwa OIF.
Yavuze ko kwaguka k’uyu muryango gusaba abanyamuryango bawo kubaka ubwumvikane, no kubungabunga ubumwe awubonamo nk’imwe mu nkingi z’imbaraga zawo.
Mushikiwabo na we, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, yashimangiye ko “ubumwe bwa OIF budasaba ko ibihugu byose bigira imyumvire imwe”.
Biteganyijwe ko uzatorwa nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF azamenyekana ku wa 16 Ugushyingo 2026.






Ibitekerezo 0