Ibi byatangajwe na Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Benedata Laurien, mu biganiro byahuje abikorera n’abayobozi b’inzego z’ibanze, hagamijwe kugaragaza ibikorwa byagezweho ndetse n’imishinga iteganyijwe mu myaka iri imbere.
Muri ibyo biganiro, hagaragajwe ko mu mwaka ushize abikorera bagize uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, birimo gutanga inka 60 no kubakira abatishoboye inzu 10.
Hagaragajwe kandi ibikorwa byo guhugura abikorera ku bijyanye no gutanga imisoro ndetse no gutegura imurikagurisha.
Ubusanzwe imurikagurisha ryo mu Ntara y’Iburasirazuba ribera ahantu hatandukanye, bigatuma abikorera bakoresha amafaranga arenga miliyoni 140 Frw mu gutunganya no kubaka ibikorwaremezo by’agateganyo ahazajya habera iryo murikagurisha.
Mu rwego rwo kugabanya ayo mafaranga, abikorera bahisemo kubaka icyanya gihoraho kizajya cyakira imurikagurisha n’ibindi bikorwa bibyara inyungu.
Benedata yavuze ko bamaze kubona ubutaka mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza, aho bateganya kubaka inyubako n’ibindi bikorwaremezo bizajya byifashishwa mu bikorwa bitandukanye.
Ati “Ubu ikituraje ishinga ni ukubaka ahazajya habera imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba, twashakaga kubanza kwemeza aho izubakwa, twabonye ubutaka muri Kayonza mu Murenge wa Mukarange. Turashaka kuhubaka ibikorwa bigari ahazajya habera Expo, ikigo gihugura urubyiruko ku bucuruzi, ibikorwa byakwakira ibindi birori bitwinjiriza amafaranga.’’
Yasobanuye ko icyo cyanya kizubakwa ku buso bwa hegitari ebyiri, hakaba hagiye gukurikiraho gutegura imbata y’umushinga no kugena ingengo y’imari izakenerwa.
Benedata yavuze ko bafite intego yo gutangira imirimo yo kubaka bitarenze umwaka utaha, nyuma yo kunoza ibisabwa byose kugira ngo umushinga utangire gushyirwa mu bikorwa.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye abikorera uruhare bagira mu iterambere ry’iyi ntara, abasaba gukomeza gushora imari mu bikorwa bigirira abaturage akamaro.
Yasabye kandi abayobozi b’inzego z’ibanze kurushaho gukorana n’abikorera, cyane cyane mu guhuza igenamigambi, kugira ngo imishinga ishyirwa mu bikorwa igire uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage no kubakura mu bukene.









Ibitekerezo 0