Uyu ni umwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo wavuze ko ku isahani ya buri munsi basigaye barya umuceri na kawunga mu gihe igitoki, ibirayi ndetse n’ibishyimbo byigonderwa na mbarwa.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2026 ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa, mu birori byabereye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama wari ufite insanganyamatsiko igira iti “ Duhange ibishya none, dutegure ejo hazaza.’’

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko ibarura riheruka gukorwa mu myaka ibiri ishize ryerekanye ko Abanyarwanda bihagije mu biribwa bari 83% mu gihe hari ingamba zitandukanye ziri gushyirwaho zizatuma iyi mibare yiyongera cyane.

IGIHE yaganiriye na bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko kuri uyu munsi Mpuzamahanga wahariwe ibiribwa, ibiciro ku masoko bikomeje gutumbagira cyane cyane cyane ku mbuto, ibishyimbo, ibirayi ndetse n’igitoki.

Muhawenimana Jacqueline utuye mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Bugarama mu Murenge wa Rugarama, yavuze ko muri iyi minsi ibyo kurya bafite mu ngo zabo harimo imyumbati, ibitoki bike ku bafite munsi y’urugo ndetse n’umuceri ku miryango yishoboye ibasha kuwugura.

Ati “Ibiryo bidahari biri kugorana ku isoko ni ibishyimbi, ubu ikilo kiri kugura 2500 Frw ni na cyo kintu kigoye imiryango myinshi. Ikindi kigoye ni ibirayi kujya kubigura urasanga ikilo ari 1000 Frw ku buryo ku muntu uhaha buri munsi bigoranye cyane. Icyo Leta yakora ni uko yadufasha kongera nkunganire ku mafumbire kuko nayo yarahenze cyane.’’

Benegusenga Ange utuye mu Kagari ka Kanyangese we yavuze ko muri iki gihe ibyo kurya byose bihenze cyane, aho ibyo uguze mu cyumweru kimwe usubirayo ugasanga byiyongereye.

Yatanze urugero ku gitoki, aho mu cyumweru gishize ikilo yakiguze 600 Frw ariko kuri ubu kikaba cyageze kuri 700 Frw.

Ati “Byose birahenze cyane kandi nta nubwo byenda kumanuka kubera imvura yatinze no kugwa gusa biragera ku birayi, igitoki ndetse n’imbuto bigahenda cyane. Ntabwo rubanda rugufi rukibasha kubyigondera.’’

Bangamwabo Pascal utuye mu Murenge wa Rugarama we yavuze ko imbuto ziri guhenda cyane, kongeraho ibijumba kuko ibyinshi byishwe n’izuba asaba Leta kongera nkunganire ku mafumbire n’imbuto kugira ngo bifashe abahinzi kubona imbuto.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, yavuze ko muri iyi minsi bashyize imbaraga mu bijyanye no kwita ku bihingwa mu kuzamura umusaruro.

Yavuze ko bashaka kuzamura umusaruro kuri hegitari bashyira ifumbire ihagije ku bihingwa byatoranyijwe nk’imwe mu ngamba zizatuma ibiciro bigabanuka.

Ati “Ibi bikorwa byose twahuje biraduha icyizere ko uko amezi yigira imbere tuzagenda tweza ubundi birazwi ko ku mwero ibiciro biba biri hasi, iyo atari ku mwero ibiciro biba biri hejuru. Ni ibibazo by’Isi bibitera bigenda bikagera ku buhinzi n’ubworozi noneho inyongeramusaruro zikabura, ubu rero Leta yagerageje kuzibonera abahinzi kare.’’

Mbere yo kwizihiza uyu munsi abayobozi babanje gutera ubwatsi bwa Juncao bwihanganira izuba ndetse bukaba bukungahaye ku ntungamubiri ku kigero cya 12%, hanatewe ibigori mu bishanga bitandukanye. Muri uyu muhango kandi bamwe mu baturage borojwe inka banasabwa kuzitaho kugira ngo zizabafashe kongera umusaruro.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko ibiciro ku masoko muri Nzeri byiyongereyeho 7,3% ugereranyije na Nzeri 2024. Ni mu gihe muri Kanama 2025 byari byiyongereyeho 7,1%.

Muri Nzeri 2025, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,2%, iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 15%, iby’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,1%.

Ni mu gihe iby’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 71,1%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 8,6% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 17,7%.