Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, aho Umujyi wa Kigali wasabye abaturage bari baracikanwe n’iyi gahunda kwitegura kwitabira ibikorwa byo gufotorwa bizabera mu turere dutatu tugize uyu mujyi.
Mu butumwa wanyujije ku rubuga rwa X, Umujyi wa Kigali wagize uti “Igikorwa cyo gukosoza imyirondoro no kwifotoza ngo tuzahabwe Indangamuntu Koranabuhanga muri #KigaliYacu kizasubukurwa guhera tariki 17 Ugushyingo 2026.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashishikarije abaturage batarafotorwa kureba gahunda y’aho iki gikorwa kizabera mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, kugira ngo bazabashe kwitabira.
Iyi gahunda igarutse nyuma y’uko ku wa 8 Ukwakira 2026, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko ibikorwa byo gufotora abantu batarafotorwa kugira ngo bahabwe Indangamuntu Koranabuhanga bisubitswe by’agateganyo.
Icyo gihe, NIDA yari yasobanuye ko gahunda nshya y’aho ibikorwa byo gufotora bizabera mu mirenge itandukanye izamenyeshwa abaturage mu minsi yakurikiyeho.
Mu makuru ashobora gukosorwa harimo amazina y’umuntu, amazina y’ababyeyi, aho yavukiye, itariki y’amavuko n’andi makuru y’ibanze agize umwirondoro we.
Gahunda yo gutanga e-Indangamuntu iri mu bikorwa bigamije guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z’irangamimerere no korohereza abaturage kubona serivisi zitandukanye.
Muri Kanama 2026, NIDA yari yatangaje ko abantu barenga miliyoni zirindwi bari bamaze gufotorwa mu rwego rwo kubategurira Indangamuntu Koranabuhanga.
Isubukurwa ry’ibi bikorwa mu Mujyi wa Kigali ryitezweho guha amahirwe abaturage bari baracikanwe na gahunda yabanje, kugira ngo na bo barangize ibisabwa mu kwitegura guhabwa e-Indangamuntu.





Ibitekerezo 0