Ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, inteko y’abacamanza mu rukiko rwa Brooklyn, i New York, yahamije Huawei ibyaha 10 muri 12 yari ikurikiranyweho.
Icyakora, uru rukiko rwayigize umwere ku cyaha cyo kugambirira gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’umutwe w’abagizi ba nabi.
Huawei yatangaje ko ibyaha yahamijwe bidafite ishingiro mu mategeko, ishimangira ko izakoresha inzira zose zemewe n’amategeko mu kurengera uburenganzira n’inyungu zayo.
Uru rubanza rwatangiye mu 2018, nyuma y’ifatwa rya Meng Wanzhou, wari ushinzwe imari muri Huawei akaba umukobwa w’uwashinze icyo kigo.
Meng yafatiwe muri Canada bisabwe na Amerika, ashinjwa kubeshya banki ya HSBC ku bucuruzi Huawei yakoreraga muri Iran, kugira ngo amafaranga y’amadolari ashobore koherezwa no gukurwa muri icyo gihugu, binyuranyije n’ibihano Amerika yari yaragifatiye.
Nyuma y’imyaka hafi itatu arwanya koherezwa muri Amerika, Meng yagiranye amasezerano n’ubushinjacyaha, asubira mu Bushinwa, nyuma ibirego yari akurikiranyweho bivanwaho.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Huawei yanibye amabanga y’ikoranabuhanga y’ibigo by’Abanyamerika mu gihe cy’imyaka 20.
Mu byavuzwe harimo kwiba ikoranabuhanga ry’ibigo Cisco Systems, Quintel, T-Mobile na CNEX.
Abunganira Huawei bahakanye ibyo birego, bavuga ko amabanki yari azi neza ubucuruzi icyo kigo cyakoreraga muri Iran.
Bashimangiye ko iterambere rya Huawei ryaturutse ku gukora cyane, guhanga udushya no gushora imari mu bushakashatsi.
Urubanza rwamaze amezi arenga abiri, humvwa abatangabuhamya barenga 60 bashinjaga Huawei na 15 bayishinjuraga.
Mu 2019, Amerika yashyize Huawei ku rutonde rw’ibigo bibujijwe kubona ikoranabuhanga ry’Abanyamerika.
Nubwo yahuye n’ibyo bihano, Huawei yakomeje kwagura ibikorwa byayo, by’umwihariko mu bwenge buhangano.
Iki kigo gifite abakozi barenga 200.000, kikaba gikorera mu bihugu bigera ku 170.





Ibitekerezo 0