Byatangiye ubwo Scovia yanengaga Kabagambe ku gisubizo yahaye umuntu wavuze ko hari abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye basaba abanyeshuri kuryamana na bo, bakabakangisha amanota.
Iyi nkundura yatangiye ku wa 11 Ugushyingo, ubwo umuntu ukoresha amazina ya Keza Leila kuri X yandikaga avuga ko muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye hari abarimu babarembeje babasaba abanyeshuri kuryamana na bo ngo babahe amanota.
Ati “Bari kudukangisha amanota kugira ngo turyamane na bo! mudufashe! Hari na ruswa nyinshi mu buyobozi. Ibi birakabije.”
Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius Kabagambe yamusubije ko icyo yashakaga ari abamukurikira kuri konti yiyitirira uwo atari we, kandi ko atangiye kubabona.
Yagize ati “Washakaga abantu bagukurikira kuri konti yawe yiyitirira uwo utari we. None utangiye kubabona.”
Mu bindi bisobanuro yatanze, Kabagambe yavuze ko kutagaragaza umwirondoro ku muntu utanga amakuru ku bibazo bikomeye byumvikana, ariko ko bidakwiye gukoreshwa mu gukwirakwiza ibirego bidafitiwe gihamya.
Kabagambe yavuze ko uyu Keza atari umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda kuko mu rutonde bafite atabarizwamo.
Ati “Iyo umuntu yiyerekana nk’umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda, nyamara umwirondoro avuga ko ari uwe ntugaragare, mba mfite impamvu zose zo kwibaza niba akwiriye kwizerwa no kubaza ku byo yemeza.”
Yongeyeho ati “Kurinda abatanga amakuru nyakuri ku makosa ni ingenzi. Ni na ko kurinda abantu n’inzego ibirego by’ibinyoma ari ingenzi.”
Kabagambe na Scovia besuranye
Scovia yanenze iyi myitwarire, avuga ko Kaminuza y’u Rwanda yari ikwiye kubanza kugaragaza ko igiye gukurikirana ikibazo cyatanzwe, aho guhera ku gushaka kumenya niba uwakigaragaje ari umunyeshuri wayo.
Ati “Kaminuza y’u Rwanda yigisha abantu bakavamo abakora ubushakashatsi itemera ubushakashatsi. Icya mbere kaminuza yari bukore yari buvuge iti 'tugiye gukurikirana' ahubwo utangije intambwe ya mbere uti 'aya mazina uyu muntu ntiyiga muri kaminuza'. Bivuga ngo icya mbere wakoze aho kugira ngo ushake amakuru wabanje kujya gushaka kumenya ko yiga.”
Uyu munyamakuru yavuze ko nubwo hatanzwe nimero yo guhamagaraho, uwatanze amakuru ashobora kutizera ko kuyikoresha bitekanye.
Ati “Kabagambe na Kaminuza y’u Rwanda ni urugero rwiza rutuma abagore n’abakobwa bahohoterwa batinya kuza kuvuga mu ruhame. Urwego wavuze ko hari ikibazo aho kugira ngo ruguhe inzira nziza nubwo batanze nimero, iriya nimero ntabwo uzi niba kuyihamagaraho bitekanye. Usanze se asanzwe akorana na bo? Usanze se uwo munyeshuri afite undi yabwiye akabura igisubizo? Niba muri kaminuza hari Kabagambe ni nde mukobwa uri buvuge ihohoterwa akorerwamo?…aho kumutabara amugabyeho igitero.”
Scovia yasabye Kaminuza y’u Rwanda kwibutsa umuvugizi wayo ko umuntu utanga ikimenyetso cy’uko hari ikibazo atari we ukwiye gufatwa nk’ikibazo.
Ati “Ntabwo nzi Kabagambe na Kaminuza uko bakorana ariko Kaminuza y’u Rwanda ikwiye kumwibutsa ko avugira kaminuza y’igihugu, icya kabiri ikamwibutsa ko igihe cyose umuntu ari gutanga ikimenyetsompuruza ntabwo ari we uba ikibazo.”
Mu kumusubiza, Kabagambe yavuze ko Scovia adakora muri Kaminuza y’u Rwanda, anibaza ku mashuri yize, amushinja gushaka kumurusha kumenya imikorere y’umuvugizi.
Ati “Ntakora muri kaminuza, nta nubwo yayizemo. Sinzi niba hari n’indi yizemo, ariko arashaka kundusha imikorere y’umuvugizi! Ese ubwo ni inde ukuvugiramo? Umunyamakuru n’umuvugizi ntibakora bimwe. Ntibanatozwa kimwe. Ushinzwe kwandagaza, nshinzwe kubungabunga. Ushinzwe kwasaguza no kwesurana, nshinzwe kuhahagarara. Turatandukanye cyane. Komeza ukore ibyawe, nanjye ndi mukazi nshinzwe.”
Scovia na we yongeye gusubiza Kabagambe, amubaza ku buryo yavuye mu bitangazamakuru n’ibigo bibishamikiyeho, ndetse no ku manza za ruswa z’abigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ati “Ese natwe dusohoke tuvuge duhereye uko wavuye muri media n’ibigo biyishamikiyeho? Mbwira ? Ese imanza za ruswa yabigishaga UR ntazo wamenye ? Harya wowe n’interahamwe, ni mwe mutanga urutonde rw’abize? Ndabona muhuje ko ntize, gukena …, abo mungana bakize nuko bigenda. Ikaze mukozi wa Leta uhembwa imisoro ntanga.”






Ibitekerezo 0