Uyu mubare uruta kure ibyumba by’amashuri 27.500 Leta yubatse hagati ya 2017 na 2024, bikaba bigaragaza ko hakenewe ingamba z’igihe kirekire kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Ibi byagarutsweho ku wa 20 Ukwakira 2026, ubwo Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho byagezaga ku badepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe mu igenzura ryakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Ibiganiro byibanze kuri raporo eshatu z’igenzura ryakorewe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB).
Visi Perezida w’iyi komisiyo, Rutebuka Balinda, yagaragaje ko kimwe mu bibazo bigaragara muri Minisiteri y’Uburezi ari icy’igenamigambi, aho usanga hari ikinyuranyo kinini hagati y’ibiteganywa n’ibigerwaho.
Yatanze urugero kuri gahunda yo guha abarimu mudasobwa, aho mu byari biteganyijwe muri Gahunda ya Mbere y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1), hari aho intego yagezweho ku kigero cya 21%, ahandi ikagera kuri 18%.
Ati “Nk’ubu nko gutanga mudasobwa ntubona icyerekezo kirambye kigaragaza uko ubushobozi buramutse bubonetse cyakemuka niba ari mu myaka 10 cyangwa ingahe iri imbere. Hakabaye hari izigomba gutangwa buri mwaka n’aho guhera zikenewe cyane bigakorwa mu buryo buvanaguye cyane kurusha kubirekera mu buryo bugari.”
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yemeye ko kimwe mu bibazo bikibangamiye urwego rw’uburezi ari uko igenamigambi ridahuzwa neza n’amikoro ahari.
Yasobanuye ko mu isuzuma Minisiteri yakoze ku ishyirwa mu bikorwa rya NST1, hagaragaye inzitizi zishingiye ahanini ku igenamigambi no ku rugero intego zari zitezweho zagezweho.
Ati “Iyo turebye aho tugeze kugira ngo imibare iri mu byateganyijwe izahure neza n’ibyo tuzageraho, tubona hari ingingo ebyiri mu bibazo tubona harimo icy’igenamigambi n’icy’ibyo twagezeho.”
Yagaragaje ko hari intego zishyirwaho zitajyanye n’ubushobozi buhari, atanga urugero ku cyifuzo cy’uko mu myaka ibiri cyangwa itatu buri munyeshuri yaba afite mudasobwa yifashisha mu myigire.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko hakenewe igenamigambi ry’igihe kirekire, nibura ry’imyaka 10, ryajya risuzumwa buri myaka itanu kugira ngo harebwe aho ishyirwa mu bikorwa ryaryo rigeze.
Icyakora, yasobanuye ko gushyiraho igenamigambi nk’iryo bidahagije mu gihe ingengo y’imari igenerwa urwego rw’uburezi iba iteganyijwe ku mwaka umwe gusa.
Ati “Kugira ngo iryo genamigambi ry’imyaka 10 ribe rihuye n’ukuri rigomba no kugendana n’ingengo y’imari isanzwe kuko kurikora muri iyo myaka ariko ingengo y’imari iba ari iy’umwaka umwe ntabwo bihura. Ni yo mpamvu nko muri NST1 usanga twarageze kuri 21% by’abarimu babonye mudasobwa ahandi bakaba 18%. Ibyo bintu bibiri nitumara kubihuza tuzajya tujyanisha iyo mibare igende ihure.”
Yavuze ko igenamigambi ry’igihe kirekire ryafasha mu gukemura ibibazo bitandukanye bikigaragara mu burezi, birimo ibura ry’ibitabo, mudasobwa n’ibyumba by’amashuri.
Yatanze urugero ku byumba by’amashuri byifashisha ikoranabuhanga, bizwi nka smart classrooms, agaragaza ko mu bigo bimwe na bimwe usanga hari kimwe cyangwa bibiri gusa, nyamara bifite abanyeshuri benshi.
Yasobanuye ko hari ibigo bifite abanyeshuri bagera ku 3.000, ku buryo byasaba ibyumba by’ikoranabuhanga bigera ku 100 kugira ngo bose babashe kubyifashisha uko bikwiye.
Yagaragaje ko ibi byerekana ko gahunda yo kugeza mudasobwa kuri buri munyeshuri ikeneye igihe n'ishoramari rinini kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.
Hakenewe ibyumba by’amashuri 40.000
Ku bijyanye n’ubucucike mu mashuri, Minisitiri Nsengimana yavuze ko ikibazo kigihari kandi ko kitazahita gikemuka, cyane cyane ku ntego yo kugabanya umubare w’abanyeshuri biga mu cyumba kimwe ukagera kuri 46.
Yasobanuye ko Minisiteri yakoze inyigo igamije kumenya umubare w’ibyumba by’amashuri bikenewe kugira ngo ubucucike bugabanuke kandi ikibazo cyo kwiga igice cy’umunsi gikemuke.
Ati “Twakoze inyigo yo kureba ibyumba by’amashuri dukeneye kugira ngo dukemure ikibazo cy’ubucucike no kwiga igice cy’umunsi dusanga dukeneye ibigera ku 40.000. Kugira ngo mwumve ukuntu bisaba ingufu nyinshi, hagati y’umwaka wa 2017 na 2024 Leta yubatse ibyumba by’amashuri 27.500 kandi biri mu byinshi byubatswe kandi biriya dukeneye ni ibya none bizaniyongera.”
Yagaragaje ko kuba mu myaka irindwi hubatswe ibyumba 27.500, mu gihe hakenewe ibindi bigera ku 40.000, byerekana ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo ikibazo cy’ubucucike gikemuke.
Icyakora, Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko ibibazo by’ubushobozi bidakwiye gutuma ibikorwa byo kwigisha no kwiga bihagarara.
Yavuze ko hakenewe gukomeza kunoza igenamigambi no gukoresha neza amikoro ahari, mu gihe hashakishwa ibisubizo birambye ku bibazo bikigaragara mu burezi.
Yashimangiye ko abana bagomba gukomeza kwiga no gutsinda, nubwo hakiri ibikoresho n’ibikorwaremezo bitaraboneka ku rwego rwifuzwa.






Ibitekerezo 0