Museveni yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, ubwo yaganiraga n’urubyiruko rwa Uganda mu kiganiro kizwi nka ‘Jazz with Jajja’.

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko mu ndwara yagiye arwara akazikira harimo n’izari zihangayikishije Isi mbere y’uko habaho inkingo zatumye ubwandu bwazo bugabanuka.

Yatanze urugero rw’indwara y’ubushita (smallpox) yavuze ko yamufashe mu 1963, akayikira nubwo atari yarayikingiwe.

Ati “Gupfa kwanjye biragoye kuko sinigeze nkingirwa ubushita. Bwamfashe mu 1963, ndabutsinda. Indwara zose mukingira abantu, narazitsinze.”

Museveni yavuze ko mu zindi ndwara yagiye ahangana na zo harimo iseru na chickenpox.

Yagarutse kandi ku buryo yababajwe n’indwara y’imbasa yafashe mushiki we, Dr Kajubiri, mu gihe bari kumwe.

Ati “Imbasa yafashe mushiki wanjye. Twabanaga hafi cyane. Dr Kajubiri yafashwe n’imbasa. Ntimwiyumvisha ukuntu nababaye kuko twabanaga hafi cyane.”

Dr Violet Kajubiri ni mushiki wa Museveni wavutse mu 1949. Yafashwe n’imbasa mu 1955, afite imyaka itandatu, imusigira ubumuga bw’amaguru.

Museveni, ufite imyaka 82, yavutse mu 1944, aba Perezida wa Uganda mu 1986. Amaze imyaka 40 ku butegetsi, akaba ari umwe mu bakuru b’ibihugu bamaze igihe kirekire ku butegetsi muri Afurika.

Ikiganiro ‘Jazz with Jajja’ ni bumwe mu buryo Museveni yifashisha mu gusabana n’urubyiruko, akarusangiza ubunararibonye bwe ndetse bakaganira ku bibazo bitandukanye byugarije Uganda.

Icyo kuri iki Cyumweru cyibanze ku ngamba zo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bwa Uganda, binyuze mu buhinzi, inganda, serivisi n’ikoranabuhanga.

Nubwo Museveni yavuze ko yakize indwara y’ubushita atarayikingiwe, iyi ndwara ni imwe mu zahitanye abantu benshi ku Isi. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje mu 1980 ko yaranduwe burundu, nyuma y’ibikorwa byo gukingira abantu hirya no hino ku Isi.