Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa Mbili n’igice, hafi ya santere ya Rukomo mu Karere ka Gicumbi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yavaga ku Mupaka wa Gatuna yerekeza i Kigali, ubwo yashakaga kunyura ku yindi yari iyiri imbere, ikagonga Coaster.

Yagize ati “Ni impanuka yabaye saa Mbili n’igice z’ijoro, imodoka y’ikamyo yaturukaga Gatuna yerekeza i Kigali, yageze i Gicumbi mu gihe yanyuraga ku yindi kamyo yari iri imbere yayo, yahuye na Coaster yari itwaye abagenzi iva i Kigali irayigonga. Abantu bari muri Coaster batanu bitabye Imana abandi umunani barakomereka bajyanwa kwa muganga.”

SSP Kayigi yavuze ko iyi mpanuka yatewe no kunyuranaho nabi kw’ibinyabiziga, kuko uwari utwaye ikamyo yashatse kunyura ku yindi mu ikorosi, atabanje kureba niba nta kindi kinyabiziga cyaturukaga imbere.

Yasabye abakoresha umuhanda, by’umwihariko abatwara ibinyabiziga binini, kwirinda kwirara no kumva ko abandi bakoresha umuhanda bagomba kubabisa.

Ati “Turagira inama abantu bakoresha umuhanda cyane cyane abatwara imodoka nini kutirara ngo bumve ko ibindi binyabiziga n’abandi bantu bakoresha umuhanda bagomba kubabererekera.”

“Ikindi impanuka ikozwe n’izi modoka nini iba ikomeye kuko baba batwaye imodoka nini zishobora kwangiza imitungo n’abantu benshi. Abazitwara barasabwa kwitwararika mu gihe bazitwaye no kwirinda kwirara ahubwo bakubahiriza amategeko y’umuhanda.”

SSP Kayigi kandi yakebuye abatwara ibinyabiziga bihuta bitwaje ko bakererewe, abibutsa ko kwitwararika mu muhanda no kutarenza umuvuduko wagenwe biri mu buryo bwo kwirinda impanuka.

Imibiri y’abantu batanu bitabye Imana yajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru, mu gihe abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya Byumba.