Gen Muhoozi yabitangaje mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho yakoresheje amagambo akomeye yibasira Otafiire.

Yagize ati “Ndabwira Otafiire genda ….nyoko! Ubu ni ubutumwa bwanjye nka Muhoozi!”

Ni amagambo mu Kinyarwanda asobanura igitutsi gikomeye cyibasira nyina wa Otafiire, Gen Muhoozi akavuga ko ubwo ari ubutumwa bwe bwite.

Gen Muhoozi ntiyasobanuye muri ubwo butumwa icyamuteye gukoresha amagambo nk’ayo kuri Otafiire cyangwa niba hari ikibazo cyihariye cyari cyabaye hagati yabo.

Otafiire ni umwe mu basirikare bakuru ba Uganda bagize uruhare mu mateka y’igisirikare n’ubuyobozi bw’icyo gihugu.

Ni umwe mu banyapolitiki bamaze igihe kinini mu buyobozi bwa Uganda, akaba yaragiye ahabwa inshingano zitandukanye muri Guverinoma iyobowe na Perezida Yoweri Museveni, se wa Gen Muhoozi Kainerugaba.

Kugeza ubu, Otafiire ntacyo yigeze asubiza kuri ubu butumwa.