Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Muhoozi, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yagaragaje ko yishimiye iyi ntambwe.
Yagize ati “Ndifuza gushimira Perezida Paul Kagame n’u Rwanda ku kugarura Formula 1 ku mugabane wa Afurika nyuma y’imyaka 33.”
I want to congratulate H.E. @PaulKagame and Rwanda for the return of Formula 1 to the African continent after 33 years. Hongera sana.— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) October 17, 2026
Muhoozi yiyongereye kuri Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa na Hakainde Hichilema washimiye u Rwanda ku masezerano y’imyaka 10 yo kwakira irushanwa rya Formula 1 African Grand Prix.
Formula 1 yaherukaga kubera muri Afurika mu 1993, ubwo yakirwaga na Afurika y’Epfo ku kibuga cya Kyalami.
U Rwanda ruzatangira kwakira iri rushanwa mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, ku kibuga cya Rise Motordrome kizubakwa mu Karere ka Bugesera, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa.
Iki kibuga kizubakwa hubahirijwe ibisabwa na FIA ku bibuga byakira amarushanwa ya Formula 1.
Kwakira iri rushanwa byitezweho guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari no kurushaho kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.



Ibitekerezo 0