Gen Muhoozi, usanzwe ari umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yabitangaje mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026.

Yagize ati “Igihe cyanjye nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo kiri kugana ku musozo. Narangije inshingano zose Imana yari yarampaye. Mu mezi make ari imbere, nzashyikiriza uyu mwanya undi musirikare ubifitiye ubushobozi. Nyuma yaho, nzegurira ubuzima bwanjye Kirisitu.”

Nubwo yatangaje ko ateganya kuva kuri uyu mwanya, Gen Muhoozi ntiyigeze agaragaza igihe nyacyo azawuviraho cyangwa ngo atangaze umusirikare uzamusimbura.

Kuvuga ko ateganya kuva ku buyobozi bw’ingabo za Uganda bije mu gihe hashize iminsi mike Perezida Museveni agaragaje ko yifuza ko uyu muhungu we yazamusimbura ku buyobozi bw’igihugu.

Ibi Museveni yabigarutseho mu nama ya Komite Nyobozi Nkuru y’ishyaka National Resistance Movement (NRM) riri ku butegetsi, yabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu i Entebbe, ku wa 27 Ukwakira 2026.

Museveni yasabye abayobozi b’iri shyaka gusuzuma icyifuzo cy’uko Gen Muhoozi yazamusimbura ku buyobozi bwa Uganda.

Nubwo ubutumwa bwa Gen Muhoozi bushobora kongera ibitekerezo ku cyerekezo cye muri politiki, ntiyigeze agaragaza ko kuva ku buyobozi bw’ingabo bizaba bigamije kwitegura guhatanira umwanya wa Perezida wa Uganda.