Gen Maj Nyakarundi wari uyoboye itsinda ry’abahagarariye u Rwanda muri iyo nama, yari ahagarariye Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda.

Iyi nama yahuje abahagarariye ibihugu bigize EAC, baganira ku ngingo zitandukanye zigamije gushimangira ubufatanye mu by’ingabo no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bihuriweho mu karere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo n’Ibikorwa byita ku Bahoze ku Rugerero muri Uganda, Huda Abasom Oleru, yagaragaje ko akarere gakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano bigenda bihindura isura kandi bifitanye isano, birimo intambara, ibikorwa by’imitwe y’intagondwa ikoresha urugomo, umutekano muke mu mazi, ibyaha by’ikoranabuhanga, ibibazo by’ubutabazi n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Yashimangiye ko ibyo bibazo bisaba ingamba zihuriweho kandi zishingiye ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, kuko nta gihugu na kimwe cyabasha kubikemura cyonyine.

Yagaragaje ko ari ngombwa gukomeza gushimangira inzego n’uburyo bw’ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere, by’umwihariko binyuze muri EAC.

Abitabiriye iyi nama basuzumye ibikorwa bisanzwe bihuriweho mu by’ingabo, banaganira ku buryo ubufatanye bwarushaho kunozwa hagamijwe guhangana n’ibibazo by’umutekano bibangamiye akarere.

Bashimangiye by’umwihariko akamaro k’imyitozo ya gisirikare ihuriweho n’ingabo z’ibihugu bigize EAC, igamije kongera ubushobozi bwazo bwo gukorera hamwe.

Iyo myitozo ifasha ingabo z’ibihugu binyamuryango guhuza imikorere, kongera ubushobozi mu bikorwa bya gisirikare, guhanahana ubunararibonye no kurushaho kwitegura guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka mu karere.

Kwitabira iyi nama ku Rwanda gushimangira ubushake bwarwo bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye mu by’ingabo, kubungabunga umutekano uhuriweho no guteza imbere amahoro n’umutekano usesuye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.