Iyi gahunda yiswe Finnish Dinner Date izaba muri Gashyantare 2027, aho abantu 16 bazatoranywa bazishyurirwa amafaranga y'indege, amacumbi, amafunguro n'ibindi bikorwa bazitabira mu minsi ine bazamara muri icyo gihugu.

Nk’uko ikinyamakuru The Brussels Times cyabitangaje ku wa 29 Ukwakira 2026, iyi gahunda igamije gufasha ingaragu kumenyana imbonankubone, aho gukomeza kwifashisha imbuga n'ikoranabuhanga bikoreshwa mu gushaka abakunzi.

Abazatoranywa bazagabanywa mu matsinda abiri y'abantu umunani. Itsinda rimwe rizajya mu Murwa Mukuru Helsinki, irindi rijye mu Mujyi wa Tampere.

Buri tsinda rizahabwa umwanya wo gusangira n'ingaragu ebyiri zo muri Finlande, baganire kandi barusheho kumenyana, mu rwego rwo kubafasha kuba babona abo bakundana.

Izo ngendo ziteganyijwe hagati ya tariki ya 9 n'iya 19 Gashyantare 2027.

Uretse gufasha abantu gushaka abakunzi, iyi gahunda igamije no kumenyekanisha umuco wa Finlande, by'umwihariko amafunguro gakondo yaho, ahantu nyaburanga n'imibereho y'abaturage bayo.

Abifuza kwitabira iyi gahunda basabwe gutanga ubusabe bitarenze tariki ya 10 Ugushyingo 2026.

Basabwa gufata amashusho magufi mu Cyongereza, basubiza ikibazo kigira kiti "Ni irihe funguro wategurira umuntu mugiye gusangira mu rwego rwo kumenyana, kandi kuki wahitamo iryo?"

Ayo mashusho agomba gushyirwa kuri Instagram, TikTok cyangwa YouTube, hakoreshejwe hashtag #FinnishDinnerDate, ndetse hagashyirwaho konti ya Visit Finland.

Nyuma yo gushyira ayo mashusho ku mbuga nkoranyambaga, abasaba kwitabira bazuzuza ifishi yo kuri internet, banashyiremo aho amashusho yabo aherereye.

Abantu 16 bazatoranywa bazatangazwa ku wa 1 Ukuboza 2026.

Muri Finlande hasanzwe hari uburyo buzwi nka sinkkukori, aho umuntu w’ingaragu ashobora gufata igitebo cy'ibara rya roza mu gihe ahaha, kugira ngo abandi bamenye ko nta mukunzi afite, bityo byorohereze abifuza kumumenya kumwegera.