Amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari kumwe n’abaminisitiri, abaminisitiri bungirije n’abayobozi b’ibigo bya Leta, bari gukora imyitozo mu Kigo cya Gisirikare cya Hurso.
Ni igikorwa kidasanzwe muri Ethiopie, kuko abayobozi bakuru ba Leta b’abasivili badakunze kugaragara mu myitozo ya gisirikare. Kuri iyi nshuro, Abiy ubwe yagaragaye ayifatanyamo n’abandi bayobozi.
Mu bitabiriye iyi myitozo harimo Umuyobozi w’Inteko ihagarariye leta zigize Ethiopie, Muferiat Kamil, Minisitiri w’Imari, Fitsum Assefa na Mekdes Daba, Minisitiri w’Ubuzima.
Mu butumwa bwe, Abiy yavuze ko intego ya Ethiopie yo kugera ku iterambere ridaheza isaba kugira abayobozi bafite imbaraga z’umubiri, imyitwarire iboneye n’ubushobozi bwo gutekereza.
Yagaragaje ko kugira abayobozi bafite ubwo bushobozi ari ingenzi mu rugendo rw’igihugu rwo kugera ku burumbuke, asobanura uruhare imyitozo ya gisirikare ishobora kugira mu kububaka.
Ati “Abasirikare bafite intego bagomba kugeraho, n’abasivili bakagira izabo. Icyo bose bagamije ni ugutsinda.”
Yongeyeho ko guhuza ikinyabupfura cya gisirikare n’icyo mu buzima bwa gisivili byafasha kubaka igisekuru gifite ubushobozi bwo kugera ku ntego zo muri izo nzego zombi.
Abiy asanga imyitozo ya gisirikare ishobora gufasha gutegura abayobozi bazi neza icyo bagamije, bumva inshingano zabo kandi bashobora gukorera hamwe kugira ngo bagere ku ntego bahuriyeho.
Iyi myitozo ibaye mu gihe Ethiopie ihanganye n’ibibazo bitandukanye by’umutekano mu bice byayo. Muri byo harimo imirwano ikomeje mu duce tumwe twa Tigray, iherereye mu majyaruguru y’igihugu.
Hari kandi amakimbirane muri Amhara n’umutekano muke muri Oromia. Ibyo bibazo biri mu mbogamizi z’umutekano igihugu gihanganye na zo mu gihe abayobozi bacyo bari muri iyi myitozo.
Iyi gahunda inabaye mu gihe umwuka mubi hagati ya Ethiopie n’igihugu cy’igituranyi cya Eritrea warushijeho gututumba, hakaba impungenge z’uko ibihugu byombi bishobora kongera gusubira mu ntambara.





Ibitekerezo 0