Abiy Ahmed yatanze uyu muburo ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Leta ya Ethiopia, cyatambutse mu rurimi rw'Igitigrinya ruvugwa mu Ntara ya Tigray no muri Eritrea.

Uyu muburo uje mu gihe umubano hagati ya Ethiopia na Eritrea ukomeje kuzamba, nyuma y'uko ibi bihugu byombi bihagaritse umubano wabyo mu bya dipolomasi muri uku kwezi k'Ukwakira.

Ethiopia ishinja Eritrea gufasha umutwe wa Tigray People's Liberation Front (TPLF), mu gihe Eritrea na yo ishinja Ethiopia kugira umugambi wo kwigarurira icyambu cya Assab giherereye ku butaka bwayo.

Mu kiganiro Abiy Ahmed yagiranye na televiziyo y'igihugu, yavuze ko Eritrea ikwiye guhagarika ibikorwa byo gufasha abanzi ba Ethiopia, ayibutsa ko gukomeza kubikora bishobora kugira ingaruka zikomeye.

Yagize ati "Kutita ku busabe bwacu bizagira ingaruka zikomeye cyane, cyane, cyane."

Nubwo yatanze uyu muburo, Abiy Ahmed yashimangiye ko gukomeza umubano mwiza w'ubuturanyi no guteza imbere ubufatanye mu by'ubukungu ari byo bishobora gufasha ibihugu byombi kuva mu makimbirane.

Ati "Umubano mwiza w'ubuturanyi n'ubufatanye ni byo nzira yonyine dushobora kunyuramo."

Hagati aho, u Burusiya buherutse gutangaza ko bwiteguye kugira uruhare mu buhuza hagati ya Ethiopia na Eritrea, ndetse no gutanga urubuga rw'ibiganiro mu nama ihuza u Burusiya na Afurika, iteganyijwe kubera i Moscow ku wa 28 na 29 Ukwakira 2026.

Perezida wa Eritrea, Isaias Afwerki, ategerejwe muri iyo nama, mu gihe Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, na we yatumiwe.

Gusa, ibiganiro hagati y'ibihugu byombi bisa n'ibyahagaze, ibintu bikomeje guteza impungenge amahanga ko hashobora kongera kubura intambara.

Nk'uko Radio Mpuzamahanga y'Abafaransa (RFI) ibitangaza, mu mezi ashize Eritrea yakomeje gukorana n'umutwe wa TPLF mu kurwanya Guverinoma ya Ethiopia.

Iki gitangazamakuru kivuga ko mu byumweru bishize, abasirikare ibihumbi bo muri Eritrea binjiye ku butaka bwa Ethiopia, ariko baza gusubizwa inyuma n'ibitero by'indege zitagira abapilote.

Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yaburiye Eritrea ko izahura n'ingaruka zikomeye cyane nikomeza guha ubufasha imitwe irwanya ubutegetsi bwe