Ntiharamenyekana impamvu iyo nkambi yagabweho ibitero cyangwa ababigabye. Icyakora, bigaragaza ko imirwano ikomeje muri ako gace, nubwo iyari ikomeye yatangiye mu kwezi gushize hagati y’ihuriro ry’inyeshyamba zo mu Ntara ya Tigray na Guverinoma ya Ethiopia yari imaze gucogora.

Umwe mu bahagarariye abaturage wagize uruhare mu gushyingura abapfuye yagize ati “Habaye guturika kugera kuri gatanu. Nyuma… twatangiye gukusanya imirambo.”

Uyu muntu wasabye ko amazina ye atatangazwa kubera uburemere bw’iki kibazo, yavuze ko yafashije gushyingura abantu 13 mu nkambi yitwa Jari 2, icumbikiye abantu barenga 1.700 bahunze urugomo rwabaye mbere.

Abandi babiri mu bari bakomeretse nyuma bapfiriye mu bitaro byo mu Mujyi wa Hayk, uri ku ntera ya kilometero 17 uvuye kuri iyo nkambi.

Umugabo wapfushije umwe mu bagize umuryango we yavuze ko ku wa Gatatu yabonye drone izenguruka mu kirere, ikongera kugaruka ku wa Kane.

Umuturage wo muri Hayk wafashaga abarokotse kubona aho bacumbika na we yavuze ko hapfuye abantu 15.

Ati “Abavuye mu nkambi ubu bacumbitse mu ishuri.”

Abantu babiri bagize uruhare mu butabazi bavuze ko mu bapfuye harimo abana batanu.

Ibitero bya drones byahitanye abantu 15