Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu yemeje ko abanyamahanga bakora ubucuruzi butemewe bahabwa nibura amezi 12 yo kubuhagarika, nyuma y’impaka zatewe n’icyemezo cyo gufunga ibikorwa byabo.
BBC yatangaje ko izi ngamba zishingiye ku itegeko ryiswe Citizen Economic Empowerment Act, rigamije kongerera abaturage ba Eswatini uruhare mu bukungu.
Iri tegeko ryashyizweho nyuma y’ibirego by’abacuruzi bo muri Eswatini, bavugaga ko abanyamahanga bigaruriye igice kinini cy’ubucuruzi buciriritse, bigatuma abaturage baho bagorwa no guhangana na bo.
Ku wa 10 Ugushyingo 2026, Depite Welcome Dlamini yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko abayobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi batangiye gufunga amaduka acururizwamo n’abakomoka muri Aziya.
Depite Tanele Magagula yasabye ko ibikorwa by’ubucuruzi by’abanyamahanga byo mu cyaro bihita byamburwa ba nyirabyo.
Ati “Ibikorwa by’ubucuruzi by’abanyamahanga mu bice by’icyaro bigomba guhita byamburwa ba nyirabyo.”
Icyakora, Dlamini yasabye ko abanyamahanga bahabwa nibura imyaka itatu kugira ngo babanze bigishe abaturage uko bayobora ubwo bucuruzi.
Ati “Kuki tutaha Abanyaziya cyangwa abandi banyamahanga nibura imyaka itatu mbere yo kubirukana, kugira ngo abaturage ba Eswatini babanze bige uko bakora ubwo bucuruzi?”
Magagula ntiyemeranyije na we, abaza ati “Kuki tugomba gutegereza imyaka itatu kandi abaturage ba Eswatini bari mu bibazo?”
Nyuma y’izo mpaka, Inteko Ishinga Amategeko yemeranyije ku gihe cy’amezi 12, nubwo hakiri ngombwa kuvugurura itegeko kugira ngo icyo gihe cyubahirizwe mu buryo bwemewe.
Eswatini ni igihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika, aho abaturage bagera kuri 70% babayeho munsi y’umurongo w’ubukene.
Guverinoma ivuga ko izi ngamba zigamije gufasha abaturage kubona amahirwe y’ubukungu no kugabanya ubukene.
Izi ngamba zije mu gihe no muri Afurika y’Epfo na Kenya hakomeje ibikorwa byo gukaza igenzura ku bucuruzi bw’abanyamahanga.





Ibitekerezo 0