Iki cyifuzo cyatangajwe ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, nyuma y’iperereza ryagaragaje ubutumwa 1.183 bwari kuri uru rubuga, bukubiyemo ibyo bikorwa kandi bwararebwe inshuro miliyoni nyinshi.
Minisitiri w’Urubyiruko, Sira Rego, yasabye Ubushinjacyaha n’Urwego rushinzwe kurengera amakuru bwite kugira icyo bikora kuri iki kigo.
Nk’uko itangazo rya minisiteri ye ribigaragaza, iyo minisiteri nta bubasha ifite bwo gufata yonyine icyemezo cyo guhagarika TikTok muri Espagne.
Rego yagize ati “Imbuga nkoranyambaga ntizishobora kuba ahantu hatagengwa n’amategeko.”
Ibi bibaye nyuma y’amezi Guverinoma iyobowe na Pedro Sánchez isabye ko hakorwa iperereza kuri X, Meta na TikTok, kubera gukekwaho gukwirakwiza amashusho y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano.
Ni mu gihe inzego z’ubugenzuzi zo mu Burayi zikomeje gukaza igenzura ku bigo bikomeye by’ikoranabuhanga, kubera ibishyirwa ku mbuga zabyo byangiza abantu cyangwa binyuranyije n’amategeko.
Umuryango wo muri Espagne ugenzura ukuri kw’amakuru, Maldita.es, ku wa Mbere wasohoye iperereza ryagaragaje ko amashusho y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana yari amaze kurebwa kuri TikTok nibura inshuro miliyoni 48.
Iryo perereza ryagaragaje ko konti zirenga 26.000 zari zatanze ibitekerezo kuri ayo mashusho cyangwa zikayasangiza abandi bakoresha urwo rubuga.
Ku wa Kabiri nimugoroba, Maldita.es yatangaje indi nkuru ivuga ko TikTok yashyize yafunze uburyo bwo gukoresha amagambo abiri yo gushakisha ayo mashusho ku bayikoresha bari muri Espagne.
Ayo magambo yari yagaragajwe mu iperereza nk’imwe mu nzira zifashishwaga mu kugera ku mashusho y’ihohoterwa rikorerwa abana kuri urwo rubuga.
Icyakora, uwo muryango wavuze ko gushakisha ayo magambo umuntu ari mu bindi bihugu by’u Burayi byakomeje kumugeza kuri ya mashusho.
Icyifuzo cya Espagne ni uko ibikorwa bya TikTok bihagarara kugeza igihe ibyo bikubiyemo ihohoterwa rikorerwa abana bizavanwaho.





Ibitekerezo 0