Puente yatangaje icyemezo cyo kwegura ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, asobanura iby’impanuka yabaye ku wa 28 Ukwakira, hafi y’Umujyi wa Urda, mu Majyepfo y’Umurwa Mukuru Madrid.
Iyo mpanuka yabaye ubwo gariyamoshi yihuta cyane yagongaga indi yari yahagaze, bituma bimwe mu bice bayo bita umuhanda.
Puente yavuze ko adashobora gukomeza kuyobora Minisiteri y’Ubwikorezi nyuma y’impanuka ebyiri zikomeye zabaye mu gihe kitarenze umwaka.
Ati “Minisitiri w’Ubwikorezi mu gihugu nka Espagne ntashobora gukomeza kuba mu nshingano nyuma y’impanuka ebyiri zikomeye nk’izi mu gihe kitarenze umwaka.”
Aha yakomozaga ku yindi mpanuka yabaye muri Mutarama 2026, igahitana abantu 46.
Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, arimo People's Party (PP) na Vox, yari amaze iminsi amusaba kwegura, amushinja kunanirwa gukurikirana umutekano wa gariyamoshi.
Minisitiri w’Intebe, Pedro Sánchez, yashimiye Puente kuba yarafashe icyemezo cyo kwegura ku bushake, mu rwego rwo kubaha abahitanywe n’impanuka.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko impanuka yaba yaratewe n’ikibazo cy’ikoranabuhanga rigenzura ingendo za gariyamoshi.
Amajwi y’ibiganiro hagati y’abashoferi n’abashinzwe kugenzura ingendo agaragaza ko gariyamoshi ya Renfe yaba yaremerewe gukomeza urugendo kandi indi yari imbere yayo igihagaze.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe Espagne yitegura amatora rusange ateganyijwe ku wa 29 Ugushyingo 2026.






Ibitekerezo 0