Musk yabitangaje ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, agaragaza ko iyi ari intangiriro y’ibindi bikorwa ateganya gukora.
Ati “Umwaka utaha, nzaha buri mwana wo muri Amerika umugabane umwe mu migabane yanjye ya SpaceX.”
Musk ntiyatangaje igihe nyacyo azatangirira gutanga iyo migabane, uburyo azahitamo abana bazayihabwa cyangwa uko azayibagezaho.
Iki cyemezo kije nyuma y’uko Musk anenze ikigo Anthropic gikora mu by’ubwenge buhangano, cyatangaje ko kizashyira nibura 5% by’imigabane yacyo mu kigega cyiswe Anthropic Public Benefit Fund, kigamije gufasha abaturage n’imiryango idaharanira inyungu.
Musk yasabye Anthropic guha abaturage iyo migabane mu buryo butaziguye, aho kuyishyira mu kigega. Nyuma y’amasaha agera kuri 12, yahise atangaza gahunda ye yo gufasha abana bo muri Amerika.
Imigabane Musk azatanga ishobora kugira agaciro ka miliyari 10,5$.
Ikigo cya Amerika gishinzwe ibarurishamibare kigaragaza ko icyo gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 341,8, muri bo miliyoni 72,1 bakaba bari munsi y’imyaka 18.
Ku wa 19 Ukwakira 2026, umugabane umwe wa SpaceX wari ufite agaciro k’amadolari 147,52.
Mu gihe abana miliyoni 72 bose bahabwa umugabane umwe, agaciro k’imigabane Musk azatanga kagera kuri miliyari 10,5$.
Imibare yashyizwe ahagaragara muri Kanama igaragaza ko Musk yari afite imigabane ya SpaceX miliyari 6,42 kugeza ku wa 30 Kamena 2026.
Ibyo bivuze ko aramutse atanze imigabane miliyoni 72, yaba atanze irengaho gato 1% by’iyo atunze muri iki kigo.
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba iyi gahunda izahuzwa na ‘Trump Accounts’, konti z’ishoramari zigenewe abana muri Amerika.
Forbes igaragaza ko umutungo wa Elon Musk ubarirwa muri miliyari 908,5$, bikamugira umuherwe wa mbere ku Isi.



Ibitekerezo 0