Musk yabigarutseho ku wa 20 Ukwakira 2026, mu kiganiro yagiranye n'abasesenguzi b'imari ubwo SpaceX yamurikaga raporo y'imikorere yayo y'igihembwe.
Abajijwe niba guhuza ibyo bigo ari igitekerezo cyiza, Musk yasubije ati “Yego, mbona ari igitekerezo cyiza.”
Icyakora, yasobanuye ko nta cyemezo cya nyuma kirafatwa, kuko iyi gahunda igomba kubanza kwemerwa n'abanyamigabane b'ibigo byombi.
Komite zidasanzwe zamaze gushyirwaho muri Tesla na SpaceX kugira ngo zisuzume uko ibyo bigo byahuzwa n'inyungu byatanga.
Tesla ifite agaciro kagera kuri miliyari 1500 z’amadolari mu gihe Space X ibarirwa agaciro ka miliyari 2000 z’amadolari. Kubihuza byaba kimwe mu bikorwa bikomeye byo guhuza ibigo by'ubucuruzi byigeze kubaho ku Isi.
Musk asanga gukorera hamwe byafasha ibi bigo kunoza ibikorwa bijyanye n'ubwenge buhangano, gukora utwuma tw'ikoranabuhanga (chips), porogaramu za mudasobwa n'ibindi.
Ibi bigo byari bisanzwe bifatanya mu mushinga wa Terafab ugamije gukora utwo twuma twifashishwa mu ikoranabuhanga.
Mu gihe Tesla isanzwe izwi mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi, iri no gushora imari mu gukora robots. SpaceX yo ikora ibyogajuru, ikagira na Starlink itanga internet yifashishije ibyogajuru.
Musk yavuze ko nibura 50% by'abanyamigabane ba Tesla bagomba gushyigikira uwo mugambi kugira ngo ushyirwe mu bikorwa.





Ibitekerezo 0