Icyemezo cyatangajwe ku wa 7 Ugushyingo 2026, nyuma y’amatora yo ku wa 27 Ukwakira yasize ihuriro rya Netanyahu ritakaje ubwiganze, nubwo ryakomeje kugira imyanya myinshi kurusha andi mahuriro mu Nteko Ishinga Amategeko.

Umuvugizi wa Herzog yavuze ko Eisenkot yatumiwe mu rugo rwa Perezida, aho azahabwa inshingano zo gushyiraho Guverinoma

Eisenkot wahoze ayobora ingabo azahabwa iminsi 28 yo kugerageza gushyiraho Guverinoma, ishobora kongerwaho 14.

Uyu munyapolitiki yanze gufatanya n’amashyaka y’Abarabu, nubwo inkunga yayo yamufasha kubona ubwiganze mu Nteko. Icyakora, abayobozi bayo baramushyigikiye ngo abe uwa mbere ugerageza gushyiraho Guverinoma, bituma ashyigikirwa n’abadepite benshi.

Ishyaka Likud rya Netanyahu ryabonye imyanya 27 muri 120 igize Knesset. Ihuriro rye ryabonye 53, munsi ya 61 ikenewe kugira ngo rigire ubwiganze.

Ishyaka Yashar rya Eisenkot ryabaye irya kabiri n’imyanya 21, mu gihe ihuriro rye ry’amashyaka ane ryabonye 48. Amashyaka abiri ahagarariye Abarabu yabonye imyanya 19.

Mu nzira Eisenkot ashobora kunyuramo harimo gushyiraho Guverinoma idafite ubwiganze, igashyigikirwa n’amashyaka y’Abarabu atayirimo; gufatanya n’amashyaka y’Abayahudi batsimbaraye ku idini; cyangwa gushyiraho Guverinoma y’ubumwe na Netanyahu.

Abasesenguzi bavuga ko izo nzira zose zigoye. Eisenkot nananirwa, undi mukandida ashobora kugerageza. Na we ananiwe, Inteko ishobora gutoranya undi. Nta n’umwe ubishoboye mu gihe cy’iminsi hafi 100, hazategurwa andi matora.

Eisenkot, ufite imyaka 66, ni umwana w’abimukira bakomoka muri Maroc. Yaba Minisitiri w’Intebe wa mbere wo mu Bayahudi b’Abamizirahi, bafite inkomoko mu Burasirazuba bwo Hagati na Afurika y’Amajyaruguru.

Yinjiye muri politiki mu 2022, akorera igihe gito muri Guverinoma ya Netanyahu, mbere yo gusubira mu batavuga rumwe na yo.

Yanenze imiyoborere ya Netanyahu n’imicungire y’intambara muri Gaza, yiyemeza kutazakorana na we muri Guverinoma. Umuhungu we n’abahungu babiri b’abavandimwe be baguye muri Gaza.

Gadi Eisenkot yatumiwe mu rugo rwa Perezida wa Israel ngo ashyireho Guverinoma