Yabigarutseho mu nama ya 14 ya OPPRC yahuje ibihugu 17 bya Afurika bihuriye muri uyu muryango ubwo yasobanuraga impamvu uyu muryango wahisemo ko kuri iyi nshuro iyi nama ibera mu Rwanda.
Ati “Impamvu twahisemo ko iyi nama yabera mu Rwanda ni uko u Rwanda ari icyitegererezo cy’ubwiyunge turebeye ku byabaye mu 1994. Tugendeye kuri ibyo, twatekereje ko twakorera inama mu gihugu cy’idashyikirwa muri demokarasi, ubukungu n’ubwiyunge muri Afurika.”
Yavuze ko nk’urubyiruko rwa Afurika biteguye gukemura ibibazo byugarije uyu mugabane, kuko hejuru ya 95% rwize, ubu icyo rukeneye kikaba ari uguhabwa amahirwe.
Ati “Ibihugu byose byakwigira kuri Perezida Paul Kagame uko aha amahirwe urubyiruko, agafatanya na rwo kubaka igihugu. Dukeneye ko ibihugu bya Afurika byigira ku Rwanda, bigaha umwanya urubyiruko kugira ngo rugire uruhare mu gukemura ibibazo bya Afurika.”
Umuyoboza wa Sober Club, Dr Gamariel Mbonimana, yifashishije igitabo cye, ‘The Power of Keeping Sober’, yeretse urubyiruko uburyo ibibazo byo muri Afurika byavamo ibisubizo.
Ati “Urubyiruko rwa Afurika rukwiriye kugenzura neza ibibazo byugarije aho rukomoka, rukabikemura mu buryo buruteza imbere.”
Umuyobozi wa OPPRC yatangaje ko uyu muryango uri gutegura amarushanwa azahuza abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika biga muri kaminuza umunani zo mu Rwanda, kandi ngo unateganya kugira ibiro mu Rwanda.






Ibitekerezo 0