Braeckman umaze imyaka myinshi akurikirana inkuru zo mu karere ka Afurika y’ibiyaga b’igari, mu kiganiro yagiranye na Afrikarabia tariki ya 3 Kamena 2024, yasobanuye ko yanditswe inkuru yifashishijwe mu mushinga w’ihuriro Forbidden Stories wahawe izina ‘Rwanda Classified’.
Uyu munyamakuru uvuga ko yaguye mu mutego wa Forbidden Stories yiyemereye ko ikigamijwe muri izi nkuru zagizwemo uruhare n’abanyamakuru 50 bo muri iri huriro ari uguharabika Perezida Paul Kagame; Umukuru w’Igihugu wagejeje u Rwanda ku iterambere rigaragarira buri wese.
Ati “Bigaragara ko uyu mushinga w’abanyamakuru ari uguharabika Paul Kagame. Nabibonye nyuma ko nashyizwe mu gikorwa kitari icy’itangazamakuru, cyakwitwa umugambi mubisha.”
Yabajijwe niba bishoboka ko aba banyamakuru bose bashobora gutangaza inkuru zishingiye ku bihuha bishaje, asubiza ati “Ukwiye kubabaza icyo kibazo. Bigaragara ko uyu mushinga w’abanyamakuru ari uguharabika Paul Kagame. Nabibonye nyuma ko nashyizwe mu gikorwa kitari icy’itangazamakuru, cyakwitwa umugambi mubisha.”
Braeckman yasobanuye ko abantu bifashishijwe muri izi nkuru batigeze bizerwa kuva na kera, cyane ko barimo abahakana jenoside yakorewe Abatutsi n’ukekwaho kugira uruhare muri jenoside.
Ati “Ukwizerwa kw’amasoko yavuzwe n’aba banyamakuru b’inkuru zicukumbuye kwashidikanyijweho mu gihe cyashize. Bamwe ni impirimbanyi zizwiho guhakana jenoside yakorewe Abatutsi. Umwe akekwaho kwica Abatutsi mu 1994. Bose bavuga ibinyoma bishaje n’ibihuha. Tubona harimo guharabika no kwangiza izina rya Paul Kagame ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu kwica bikomeye amahame y’umwuga.”
Yahinduye imvugo
Mu kiganiro n’umunyamakuru Christian Lusakueno wa Top Congo FM cyibandaga ku mwuga we muri aka karere, Braeckman yasobanuye byinshi ku mateka ye muri RDC, u Burundi n’u Rwanda, agera aho ashinja u Rwanda na Uganda kwifashisha amabuye y’agaciro yo muri RDC mu kwiteza imbere.
Yagize ati “Ibimenyetso birivugira, ntabwo ari ibihuha. Wabona neza ko Uganda n’u Rwanda byubatse iterambere ry’ibikorwaremezo byabyo n’imijyi yabyo byifashishije amafaranga yabyo ndetse n’ubutunzi buturuka muri Congo.”
Gushinja u Rwanda gukoresha ubutunzi bwa RDC mu kwiteza imbere ni ikirego cyamamajwe na Perezida Tshisekedi mu gihe ingabo z’igihugu cye zikomeje gutsindwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23, mu ntambara ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iki kirego no gushinja ingabo z’u Rwanda gufasha M23 ni byo Tshisekedi ashingiraho, asaba Amerika, ibihugu by’i Burayi ndetse n’Umuryango w’Abibumbye gufatira u Rwanda ibihano, gusa rwo rwabiteye utwatsi kenshi, rugaragaza ko bidafite ishingiro.
Abasesenguzi bahamya ko inkuru za Rwanda Classified ziri mu murongo umwe n’uwa Leta ya RDC, bamwe muri bo bagakeka ko Perezida Tshisekedi n’abo mu butegetsi bwe bashobora kuba baragize uruhare mu gusohoka kwazo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!