Lagarde yatangaje iki cyemezo ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, avuga ko azava ku buyobozi bw’iyi banki ku wa 7 Gashyantare 2027.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Banki Nkuru y’u Burayi, ECB, hagaragajwe ko Lagarde yamenyesheje Inama y’Ubutegetsi y’iyo banki na Perezida w’Inama y’u Burayi, António Costa, icyemezo cye cyo kwegura.
Iryo tangazo rivuga ko “Perezida wa Banki Nkuru y’u Burayi, Christine Lagarde, uyu munsi yamenyesheje Inama y’Ubutegetsi na Perezida w’Inama y’u Burayi, António Costa, ko azava ku nshingano ze ku wa 7 Gashyantare 2027.”
Iki cyemezo kije mu gihe manda ya Lagarde yagombaga kurangira mu mpera z’Ukwakira 2027, bivuze ko azava kuri uwo mwanya hasigaye amezi agera ku munani ngo manda ye irangire.
Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko kuva mu mezi ashize hari amakuru yavugaga ko Lagarde ashobora kwegura, ndetse bikavugwa ko ashobora kujya gukorera mu Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum).
Kwegura kwe bizaha abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi umwanya wo kumushakira umusimbura mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Bufaransa mu 2027.
Mu bahabwa amahirwe menshi yo kumusimbura harimo Klaas Knot wahoze ayobora Banki Nkuru y’u Buholandi na Pablo Hernández de Cos wahoze ayobora Banki Nkuru ya Espagne.
Lagarde avuye kuri uyu mwanya mu gihe Banki Nkuru y’u Burayi ihanganye n’ibibazo by’ubukungu, birimo izamuka ry’ibiciro by’ingufu ryatewe n’intambara ya Iran, ndetse n’izamuka ry’ikiguzi cy’inguzanyo.
Iyi banki iri mu rugendo rwo kuzamura igipimo cy’inyungu ku nguzanyo kugira ngo ikumire izamuka ry’ibiciro, ariko ikaba inahanganye n’ingaruka z’izamuka ry’inyungu ku mpapuro mpeshamwenda za Leta, cyane cyane mu Bufaransa.
Biteganyijwe ko ECB ishobora kugumisha igipimo cy’inyungu ku mafaranga abitswa muri banki kuri 2,5%, nubwo hari amahirwe yo kongera kukizamura mu Ukuboza 2026.





Ibitekerezo 0