Amanpour w’imyaka 68 yabitangaje ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, avuga ko yafashe iki cyemezo nyuma y’igihe kinini abitekerezaho, ndetse ko atari icyemezo cyamworoheye.

Mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko nyuma y’amezi menshi yo kubitekerezaho n’amajoro yamaze adasinziriye neza, yafashe icyemezo cyo gutandukana na CNN.

Yavuze ko ateganya gukomeza gukora indi mishinga mishya, ariko akazakomeza gushyigikira CNN mu rugendo rwayo rwo gukora itangazamakuru ryigenga, ashimangira ko umunyamakuru agomba guharanira kuvuga ukuri.

Christiane Amanpour ni umwe mu banyamakuru bakomeye ku Isi, wamamaye cyane mu gutara inkuru mpuzamahanga, by’umwihariko izijyanye n’intambara, amakimbirane na politiki.

Kuva mu 2009, yayoboraga ikiganiro cyitiriwe izina rye, Amanpour, gitambuka kuri CNN International, aho yaganiraga n’abayobozi bakomeye n’abandi bantu bafite uruhare mu bibera ku Isi.

Muri Mutarama 2025, yari yaragabanyije iminsi akoraho icyo kiganiro. Biteganyijwe ko guhera muri Mutarama 2027 azajya agikora rimwe mu cyumweru, kugeza muri Gicurasi ubwo kizahagarara.

Azakomeza gutara inkuru no gukora ingendo ku nyungu za CNN kugeza muri Kamena 2027, ubwo azasezera ku mugaragaro.

Umuyobozi Mukuru wa CNN, Mark Thompson, yavuze ko ababajwe no kubona Amanpour agenda, ariko ko yubaha icyemezo cye.

Yamushimiye imyaka 43 amaze akorera CNN, agaragaza ko yagize uruhare rukomeye mu kubaka izina ry’icyo kigo.

Amanpour na we yashimiye abo bakoranye, agaruka ku nkuru z’intambara yakoze zirimo iz’Intambara ya Mbere yo mu Kigobe cya Perse, Bosnia, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Afghanistan, Ukraine na Iran.

Yavuze ko ubufatanye n’abo bakoranaga bwamufashije kugeza ku Isi amakuru y’ukuri, nta bwoba cyangwa kubogama.

Ikiganiro cye Amanpour & Company, gitambuka kuri PBS, kizahagarara mu Ukuboza 2026.

Icyakora, azakomeza gukora podcast The Ex Files, ahuriramo n’uwahoze ari umugabo we, Jamie Rubin.

Christiane Amanpour agiye gusezera kuri CNN