Ibi byatangajwe na televiziyo yo muri Canada, CTV News, igaragaza ko uwo mugororwa yifashishije uburyo budasanzwe kugira ngo agezweho ibyo kurya yari yatumije hanze ya gereza.

Mu gihe drones zishobora kwifashishwa mu kwinjiza muri gereza mu buryo bwa magendu amatabi, telefoni cyangwa ibiyobyabwenge, uyu mugororwa we yazaniwe ibyo kurya biherekejwe n’inzoga.

Ku wa Kane mu gitondo, iyo drone yamugejeje ku idirishya uduce tw’inyama z’inkoko dukaranze, ifiriti, isosi n’inzoga nke. Kugira ngo abifate, byamusabye gusa kurambura ukuboko akakira ibyo yari yatumije.

Uwo mugororwa yari afungiye mu gice cyihariye kigenewe abagororwa bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye. Ibyabaye byateye impungenge muri Canada, bitewe n’imiterere y’aho yari afungiye n’abagororwa bahacumbikiwe.

Icyo gice gishobora kwakira abagororwa bagera kuri 90. Kuri ubu gifungiyemo bamwe mu banyabyaha bafatwa nk’abateje akaga gakomeye kurusha abandi muri icyo gihugu.

Abo bagororwa ntibashobora gushyirwa muri gereza zisanzwe zicungwa ku rwego rwo hejuru rw’umutekano, kubera impamvu z’umutekano. Kuba drone yarashoboye kuhageza ibyo kurya n’inzoga ni byo byatumye iki kibazo gihabwa uburemere.

Mu butumwa bwo kuri email yoherereje CTV News, umuvugizi w’inzego zishinzwe amagereza muri Québec yatangaje ko hatangiye iperereza kuri ibyo bikorwa byabaye.

Yasobanuye ko kwinjiza ibintu bibujijwe muri gereza bikomeje kuba ikibazo gikomeye, kandi ko inzego zibishinzwe zidahwema guhangana na cyo.

Yashimangiye ko buri gerageza ryo kwinjiza ibintu muri gereza mu buryo bwa magendu, harimo no gukoresha drone, riteza ibyago ku mutekano w’iyo gereza.

Inkuru ntiyagaragaje amazina y’uwo mugororwa, icyaha afungiye cyangwa uwamwoherereje ibyo biribwa n’ibinyobwa. Ntiyanasobanuye niba hari ibihano yafatiwe nyuma y’ibyabaye.

Iperereza ryatangajwe n’inzego zibishinzwe ni ryo ryari rigikomeje, mu gihe ubuyobozi bw’amagereza bwagaragazaga ko gukumira ibintu bibujijwe byinjizwa mu magereza bikiri mu bibuhangayikishije cyane.

Ubuyobozi bwavuze ko bukomeza kurwanya ubwo buryo bwo kwinjiza ibintu bibujijwe.

Umugororwa yatumye amafunguro muri McDonald’s n’ibinyobwa bisembuye