Mu ibaruwa yanditse, Newsom yavuze ko yakoresheje ububasha ahabwa n’Itegeko Nshinga bwo kugabanya ibihano.

Ati “Ubu dushobora kureka aba banyabyaha bagapfa batakivugwa, mu gihe tuzakomeza kwibuka no guha icyubahiro abo bahemukiye.”

California ntiyaherukaga gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu kuva mu 2006. Kuva abaturage basubizaho igihano cy’urupfu mu 1978, abantu 13 gusa ni bo bishwe. Impuguke zivuga ko iki cyemezo gishobora kuzigama miliyoni z’amadolari yakoreshwaga mu manza buri mwaka.

Newsom yavuze ko nyuma y’imyaka hafi 30 mu mirimo ya Leta, yasobanukiwe imbibi z’ibyo ubutegetsi bushobora gukora mu buryo bukwiye.

Yasobanuye ko kwica byemejwe na Leta binyuranyije n’indangagaciro za California, bigahungabanya ishingiro ry’ubutabera kandi bigatesha buri wese agaciro.

Uyu muyobozi yavuze ko gufata iki cyemezo byari bikomeye ariko bikwiye. Yemeje ko nubwo abaturage benshi bumva abakoze ibyaha by’ubugome bakwiye gupfa, Leta idakwiye kubica ishingiye ku mahame mbonezamuco.

Yagaragaje ko uburyo igihano cy’urupfu cyatangwaga bwananiwe kugera ku ntego, ntibukoreshwe mu butabera, ndetse bugatuma n’inzirakarengane zihamwa n’ibyaha.

Yavuze ko igifungo cya burundu kidatanga amahirwe yo gufungurwa by’agateganyo ari cyo gihano gikomeye ashobora gutanga mu buryo bwemewe n’amategeko kandi Leta ikagishyira mu bikorwa yubahiriza amahame mbonezamuco.

Yemeye ko hari abaturage bazababazwa n’iki cyemezo, ashimangira ko ari we wenyine ugomba kuryozwa ingaruka zacyo.

Newsom, wo mu Ishyaka ry’Aba-Democrates, ari mu mezi ya nyuma ya manda ye. Avugwa mu bashobora kwiyamamariza kuyobora Amerika mu 2028. Mu 2019 yari yarahagaritse ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu muri California.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe iyicwa ry’abakatiwe rikomeje kwiyongera muri Amerika. Perezida Donald Trump ashyigikira iki gihano, avuga ko gifasha gukumira no guhana ibyaha bikomeye.

Mu 2025, Trump yongeye kwemerera Guverinoma ya Amerika kugishyira mu bikorwa, ariko nta muntu n’umwe irica kuva icyo gihe kugeza ubu.