Aba bagabo bafatiwe mu Mirenge ya Gatebe na Kivuye, mu ijoro rishyira ku wa 12 Ugushyingo 2026.
Amakuru IGIHE yamenye avuga ko mu batawe muri yombi harimo abari bikoreye ibyo biyobyabwenge, ababashakiraga inzira zo kubinyuzamo ndetse n'ababakingiraga ikibaba.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko hari amayeri atandukanye akoreshwa n'abakwirakwiza ibiyobyabwenge, arimo kwifashisha abantu bishyurwa kugira ngo babashakire inzira banyuramo batabonwe n'inzego z'umutekano.
Yashimangiye ko Polisi n'izindi nzego bazakomeza gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, mu gihe abatazabyubahiriza bazajya bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Ati “Mu gutunda ibi biyobyabwenge abaturage bakoresha amayeri menshi, kuko baba bafite abafatanyabikorwa bishyurwa bakagenda babashakira inzira zitarimo inkomyi. Ariko nka Polisi n’izindi nzego dufatanya tuzakomeza kubigisha ingaruka z’ibiyobyabwenge ndetse tunabashishikarize kubigendera kure, abazinangira bazajya bafatwa bakurikiriranwe n’amategeko.”
Yakomeje asaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, agaragaza ko bigira ingaruka ku buzima bw'ababikoresha ndetse no ku mutekano w'abaturage.
Ati “Icyo dusaba abantu, ni ukuzibukira, bagasobanukirwa ko ibiyobyabwenge byica, bigwingiza kandi bigira uruhare mu guhungabaya umutekano n’ituze rusange ry’abaturage.”
Polisi y'u Rwanda yibukije abishora mu bikorwa byo gukora, gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko batazihanganirwa, kuko ibikorwa byo kubirwanya byakajijwe hirya no hino mu gihugu.
Abagabo 30 batawe muri yombi, hamwe n'ibiyobyabwenge bafatanywe, bashyikirijwe Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe mu Karere ka Burera, kugira ngo hakomeze iperereza no gukurikirana ibyaha bakekwaho.
Ingingo ya 263 y'Itegeko rigena ibyaha n'ibihano muri rusange, iteganya ko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi cyangwa kugurisha ibiyobyabwenge mu buryo bunyuranyije n'amategeko ari icyaha.
Ibihano bihabwa uwahamwe n'icyo cyaha bigenwa hashingiwe ku buremere bwacyo, ubwoko bw'ibiyobyabwenge n'impamvu yakoze icyo gikorwa, zirimo kuba yari agamije kubona indonke.





Ibitekerezo 0