Uru ruhinja rwitwaga Miguel Angelo Barbosa, rwapfiriye mu Bitaro bya Hospital Memorial de Goiana, biherereye muri Leta ya Pernambuco, muri Brésil.
Nk’uko ikinyamakuru K24 Digital cyabitangaje, Miguel yari yarajyanywe mu bitaro ku wa 11 Ukwakira, arwaye bronchiolite, indwara yibasira inzira nto z’ubuhumekero mu bihaha.
Umuryango we uvuga ko yari yatangiye koroherwa, ndetse abaganga bari mu myiteguro yo kumusuzuma kugira ngo barebe niba yasezererwa mu bitaro.
Mu rukerera rwo ku wa 20 Ukwakira, ahagana saa kumi, nyirasenge Meyre Gabriela da Silva, wari umurwaje, yasohotse mu cyumba agiye mu bwiherero, agarutse asanga umwana afite ikibazo gikomeye cy’ubuzima.
Yahise atabaza abaganga, nyuma yo kubona ko amata yagombaga kugaburirwa umwana yari yashyizwe mu muyoboro unyuzwamo imiti mu mutsi, aho kunyuzwa mu muyoboro wo kumugaburira wari mu zuru.
Abaganga bagerageje kumutabara mu gihe kirenga isaha, ariko birangira yitabye Imana.
Umuryango we uvuga ko umukozi w’ibitaro yemeye ko yibeshye, gusa ibi ntibirahamanywa n’iperereza.
Polisi ya Pernambuco yatangiye iperereza ku wa 21 Ukwakira, kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu mwana.
Ubuyobozi bw’ibitaro bwahagaritse by’agateganyo umukozi ukekwaho kugira uruhare muri iki kibazo, bunizeza gukorana n’inzego z’iperereza.
Miguel yashyinguwe ku wa 22 Ukwakira 2026, nyuma y’uko umurambo we ukorewe isuzuma.





Ibitekerezo 0